RFL
Kigali

Yiyemeje gufasha abanyarwanda kubyaza umusaruro indodo zikomoka ku nsina

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/10/2012 0:00
0




Abifashijwemo na Ambassade y’ubuyapani mu Rwanda rwiyemezamirimo w’umunyarwanda Kalisa Amani yatangije amahugurwa kuri koperative 3 zisanzwe zikora ibihangano ku bikomoka ku gihingwa cy’insina.

Amani

Madame Kalisa Amani

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamuryango ba koperative eshatu ari zo Urugero yo mu karere ka Rwamagana, coovepaki yo mu karere ka Ngoma ndetse n’iyitwa Twivane mu bukene yo mu karere ka Muhanga.

Ubwo kuri uyu wa kane twasuraga aho aya mahugurwa abera ku Kimironko, twaganiriye na Eric Kanyangira uhagarariye abitabiriye aya mahugurwa maze adutangariza ko mu gihe bamaze muri aya mahugurwa bamaze kungukamo byinshi harimo no gukoresha neza imashini zitunganya ubudodo dore ko mbere bakoreshaga intoki. Eric yagarutse ku cyo we yise imbogamizi aho yavuze ko aya mahugurwa yahawe igihe gito ugereranyije n’akamaro k’ubumenyi bahabwa.

Kalisa

Eric Kanyangira umwe mu bari guhabwa aya mahugurwa.

Madame Kalisa Amani ari nawe utanga aya mahugurwa we yadutangarije ko nyuma y’imyaka igera kuri itandatu yiga ibijyanye n’imideli (Fashion and Apparel Design) yifuje kubisangiza abanyarwanda aho yiyemeje kubafasha kwihutisha ibyo bakora hakoreshejwe imashini zabugenewe ndetse no gukora ibintu bifite umwimerere ku buryo byahangana ku isoko mpuzamahanga.

Mu byigirwa muri aya mahugurwa harimo gukoresha imashini zifashishwa mu gutunganya indodo n’ipamba bikomoka ku nsina.

Ku bashaka gukorana cyangwa gufatanya na Madame Amani bamwandikira kuri e-mail: amani_k4@yahoo.fr

amahugurwa

Aha abagize amakoperative atandukanye barimo guhabwa amahugurwa

amani

Amani ariho atanga amahugurwa

imashini

Hifashishwa Imashini zabugenewe kandi zijyanye n'igihe

amajni

imashini

mu

Mu Nsina havamo ubudodo bwiza bwifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye harimo n'imyambaro

Robert N Msafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND