RFL
Kigali

UNGUKA Banki ltd yafunguye ishami mu karere ka Kamonyi

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:2/04/2013 11:44
0


Banki UNGUKA imaze gutera intambwe ishimishije uko igenda ifungura amashami yayo hirya ni hino mu ntara ari nako izana udushya mu gutanga servisi nziza ku bakiriya bayo.



Kuri uyu wa mbere Banki UNGUKA yatashye kumugaragaro ishami ryayo rishya mu karere  ka Kamonyi ,intara y’Amajyepfo.

Ataha ku mugaragaro  iri shami ,Bwana Mayor wa karere ka Kamonyi,Rutsinda Jacques,hamwe n‘umuyobozi wa Banki unguka,Byakunda Faustin,vice Mayor ,abahagarariye ingabo na polisi,abanyamuryango ba UNGUKA ndetse n‘abaturage  bakiwe basusurutswa n’umuziki wari ushyushye .

unguka

Ngiryo ishami rishya UNGUKA yafunguye

Mu nzu iri shami rikoreramo abakozi b’iyi banki batangiye berekana uko ikoranabuhanga  ribafasha kwihutisha servisi ku bakiriya bayo  hamwe n’andi mashami yo hirya no hino mu gihugu,icyumba kigizwe n’inzugi ,agasanduku k’amafaranga by’umutamenwa ndetse banasobanura ko hari na servisi yo kwakira abantu neza(customer care).

Nyuma y’aho abayobozi n’abanyamuryango ba UNGUKA ,umuyobozi wa Karere n’abamuherekeje bagiye kwiyakira no gusabana ,aho basobanuye imikorere ya Bank , amateka ya Banki aho ivuye n’aho  igeze .Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ,Rutsinda Jacques yagize:”Ndashimira abanyamuryango bahanze uyu murimo kuko biteza imbere akarere no kunganira ibigo by’imari iciriritse nka SACCO kandi ndashishikariza n’andi mabanki gufungura amashami yabo biteze imbere bateze imbere n’abaturage.”

unguka

Umuyobozi wa UNGUKA yagize ati :”Ntabwo twizeza ibitangaza tutazakora,dukora ibyo dushoboye gukora ,uyu ni umwihariko wacu.”yasobanuye ko  batanga inguzanyo ku bacuruzi ,abahinzi ,abatwazi b’ibintu n,abantu aho batanga ingwate aho yaba iri hose ndetse n’abo ku rwego rwo hasi bishyira hamwe bakishingarana.

UNGUKA

 Ku rwego rw’igihugu hamaze gutangwa inguzanyo ya  miliyari cumi n’eshanu (15) naho mu karere ka kamonyi hamaze gutangwa million mirongo irindwi n’ebyiri (72).izi nguzanyo zishyurwa ku nyungu kuva kuri 18 kugeza kuri 21 ,ikishyurwa kuva kumezi 6 kugeza ku myaka 5. ku bahembwa ,inguzanyo bahabwa ni inshuro 16 z,umushahara wa bo, ibi bikaba biri hake mu yandi mabanki.

Umukiriya w’iyi BAnki Rudasingwa Celestin yagize ati:”maze gufata inguzanyo inshuro ebyiri nkoresha mu bucuruzi bwanjye kandi nishyura neza ubu nkaba ngiye gufata indi yo kugura imodoka yo kumfasha.mbere sinabonaga aho mbitsa cg kubikuza aha mu karere ka Kamonyi ariko ubu mbikuriza aho ngeze hose haba kumanywa na nijoro.”

UNGUKA

Mayor w'akarere ka Kamonyi 

Banki UNGUKA ifite amashami 20 hirya no hino mu ntara ,abakozi 250 bahembwa million mirongo irindwi n’eshatu 73 buri kwezi ,abakiriya bagera ku bihumbi bitandatu 6000 ,umugabane shingiro(capital) wa  milioni maganatatu 300,000,000 ,umutungo bwite milliard eshatu n’igice,imigabane yavuye kuri milioni maganatatu kugeza kuri miliari imwe n’igice (1,5) .

Banki unguka yatangiye ari nka sosiyete ikigo cy’imari iciriritse muri 2005 ubu ikaba ari Banki,UNGUKA yahawe igihembo cy’imikorere myiza na RDB MURI 2010 ,ihabwa ikindi na Rwanda Revenue Authority muri 2011.intego yayo nu uguteza imbere abaturage,ibigo by,imari iciriritse,servisi nziza no gutanga inguzanyo.mu karere ka Kamonyi bafunguye imirenge SACCO  ine .kuri uyu wa gatatu tariki ya gatatu Ma iyi Banki izafungura ishami ryayo mu ntara y’amajyaruguru muri Burera,Base na  kinigi.

Nkurunziza Michel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND