Ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatanu nibwo Kazungu Abdul w'imyaka 20 y'amavuko yegukanye imodoka ya 2 ya sharama2 umukino utegurwa na sosiyete y'itumanaho ya MTN ku nshuro ya kabiri.
Mu gikorwa cyabereye kuri UTC mu mujyi wa Kigali,akimara gushyikirizwa ku mugaragaro imfunguzo z’iyi modoka n’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Khaled Michawi, Abdul n’ibyishimo byinshi yatangaje ko kuba yatomboye iyi modoka nta kindi abikesha usibye amahirwe ndetse no kuba yarakomeje gukina ntacike intege. Mbere akaba yari yarabanje gutombora ibihumbi 100 ndetse n’ibihumbi 500 mbere y’uko yegukana iyi modoka.
Abdul watomboye iyi modoka aherezwa imfunguzo z’iyi modoka n’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Khaled Michawi
Si iyi modoka yatombowe gusa uyu munsi kuko hanatomboweibindi bintu bitandukanye nka televiziyo nini 3,ibihumbi 500,n’ibihumbi 100 bya Mobile Money.
MTN yanaboneyeho umwanya wo gufungura ku mugaragaro ishami ryayo kuri UTC kwa Rujugiro ahazajya hatangirwa serivisi zitandukanye zayo.
Uyu musore yahise yicara muri iyi modoka
Hanatashwe ishami rya MTN mu mujyi mu nyubako ya UTC
Kanyombya nawe yari yaje gusharama
Robert N Msafiri
TANGA IGITECYEREZO