Muri gahunda yayo yo kugenda ikwirakwiza iminara yayo y’itumanaho hirya no hino mu gihugu ahari hakigaragara ibibazo by’itumanaho, Sosiyete y’itumanaho ya TIGO Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15/10/2014 yatashye ku mugaragaro umunara wayo mushya uherereye i Nyaruteja, mu Murenge wa Nyanza ho mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Abakozi batandukanye ba TIGO barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wungirije w’iki kigo, Kagame Chantal bakaba bari berekeje muri aka karere aho bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara hamwe na bamwe mu bo bafatanyije kuyobora maze bifatanya na Tigo muri uyu muhango.
Abakozi ba TIGO bari bitabiriye uyu muhango
Aha umukozi wa Tigo yasobanuraga uburyo batekereje kuzana uyu munara muri aka karere
Nk’uko byasobanuwe na Madame Chantal Kagame, Gisagara ni hamwe mu hantu bari bamaze iminsi batekerezaho cyane nk’ubuyobozi bwa TIGO, nyuma y’aho abaturage bo muri aka Karere no mu nkengero zaho bakomeje kugaragaza ko itumanaho rya Tigo ritaboroheye na busa kuko nta munara wari uhari.
Umuyobozi w'akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre yifatanije na Tigo gutaha ku mugaragaro uyu munara
Nk’uko kandi uyu muyobozi yakomeje abitangaza, uretse Gisagara aho batangirije igikorwa, kuri ubu harabarurwa iminara mishya ya Tigo itandukanye hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu ahari hari ikibazo nk’iki, bakazakomeza iyi gahunda yo kugenda bayitaha ku mugaragaro muri iyi minsi kuko hafi ya yose imirimo yo kuyubaka yarangiye.
Uyu munara uzafasha abaturage bo mu Karere ka Gisagara no mu nkengero zaho ndetse bigere no ku misozi yo hakurya i Burundi nabo bazabasha gukoresha uyu munara mu itumanaho
Uretse kuba muri aka karere ka Gisagara batashye uyu munara, TIGO yanaboneyeho gusura ishuri ry’isumbuye rya Ecole Secondaire Higiro rituriye uyu munara maze bagezaho inkuru nziza abanyeshuri biga muri iri shuro, abarezi n’ubuyozi bwabo ko babegereje ibikorwa by’iterambere baboneraho kubashishikariza gukoresha itumanaho hamwe n’ikoranabuhanga muri rusange nk’imwe mu nkingi ziganisha kandi zikihutisha iterambere.
Aba banyeshuri bishimiye cyane ibyiza TIGO yabazaniye
Chantal Kagame umuyobozi mukuru wungirije muri TIGO/Rwanda yasabye aba banyeshuri n'abaturage muri rusange bo mu Karere ka Gisagara kugendana n'iterambere bakoresha itumanaho n'ikoranabuhanga bigezweho mu koroshya ubuzima
Ku ruhande rw'umuyobozi w'Akarere Karekezi Leandre nawe yashimiye cyane TIGO ku bwo kuba batekereje abaturage ba Gisagara bakabegereza umunara ugiye kubafasha gukomeza kwinjira mu itumanaho n'ikoranabuhanga nka kimwe mu nkingi z'iterambere ryihuse
Bafashe amafoto y'urwibutso
TIGO yanaboneyeho gufasha abana basaga 100 muri iki kigo batishoboye, babemerera kubarihira amafunguro ya saa sita bafatira ku ishuri mu gihe kingana n’umwaka wose.Uretse iyo mpano bahaye abana batishoboye, umunyeshuri wese muri iki kigo yahawe ikaramu n’agakapu ka TIGo ndetse banabaha imipira yo gukina.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO