RFL
Kigali

Tigo Rwanda irakataje mu kudabagiza abafatabuguzi bayo

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/12/2012 0:00
0




Isosiyete y’itumanaho ya Tigo yatangije gahunda nziza yo gutanga ifatabuguzi rya service za Blackberry, aho izajya ifasha abafatabuguzi kwakira no guhita basubiza ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, bakibwakira kuri telefoni zigendanwa.

Serivise za Blackberry zatangijwe na Tigo zizafasha abafatabuguzi ba Tigo kwakira ubutumwa no kohereza e-mails, cyangwa ubutumwa buturuka ku mbuga nkoranyambaga za facebook na Twitter, ako kanya.

TIGO

Abayobozi ba TIGO RWANDA basobanurira abanyamakuru servise nshya za Tigo.

Nkuko byatangajwe na Bwana Diego Camberos umuyobozi  mukuru wa Tigo Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, , iyo servise bayizanye bitewe n’ibyifuzo bagiye bagezwaho n’abafatabuguzi, kandi abakiriya izo serivise bakazazibona ku giciro gito.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Tigo yashyizeho n’uburyo bw’ifatabuguzi ryo guhamagara mu gihe cy’ukwezi, ku mafaranga uba wumvikanyeho na Tigo, ku mpamvu zo kwizigamira umutungo.

TIGO

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bukomeza buvuga ko kugira ngo uhabwe ifatabuguzi kandi wizigamira, ushobora kwishyura mbere ibihumbi bine mu cyumweru, cyangwa ibihumbi 12 ku kwezi, hakaba n’ubwo ushobora kwishyura nyuma.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND