Urubuga rwa internet rwa Kaymu.rw ni urubuga rukora ubucuruzi bw’ibintu by’amoko yose hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu buryo bworohereza abaguzi n’abacuruzi batandukanye bifuza gukora batavunitse cyane.
Kuri Kaymu rero kugeza ubu kumvisha abanyarwanda akamaro ko guhaha ukoresheje internet biracyagoranye dore ko benshi batumva uko bikorwa n’inyungu ibirimo. Nyamara iyo urebye uko ikoreshwa usanga ifite inyungu nyinshi.
Zimwe mu nyungu zo guhahira kuri internet ni ukwirinda gutakaza umwanya ujya guhaha, dore ko ukorera ibintu byose aho wiyicariye kandi ukaba ubasha kuba wabona ibintu biri mu maduka atandukanye by’amoko atandukanye mu mwanya muto, wiyicariye utarinze kunanirwa no gufata umwanya ngo ujye kuzenguruka mu maduka atandukanye.
Ese ubundi bikorwa bite?
Iyo uhahira kuri Kaymu, ujya kuri internet waba ukoresheje mudasobwa cyangwa telefoni igendanwa maze ukandikamo kaymu.rw, ugahita ubona bimwe mu bicuruzwa biba bigaragaraho cyangwa ukaba wanareba ahanditse Browse by Category aho ubona amoko yose y’ibicuruzwa byabo. Iyo ugize icyo ushima ugikandaho kikaba kinini(zoom) ukacyitegereza neza ndetse hakaba handitse n’amakuru arambuye kuri cyo nk’igiciro, ingano yacyo, ibara, ubwoko n’ibindi byinshi. Icyo gihe ubona ahanditse Buy from Seller ukahakanda ukiyandikisha ukuzuza ibisabwa byose birimo e-mail yawe uzajya uhabwaho amakuru y’uko uhaha, aho utuye cyangwa se aho ushaka ko bagusanga ndetse n’uburyo bwo kwishyura burimo Cash cyangwa se kwishyura hakoreshejwe tlefoni(Mobile Money, Tigo Cash, Airtel Money). Iyo umaze kuzuza ibyo uhita ubona ubutumwa kuri e-mail bukubwira ko umaze guhaha. Iyo ushaka kwishyura Cash, uburyo bukoreshwa n’abatuye mu mujyi wa Kigali gusa, abakozi ba Kaymu bahita baguhamagara bakakubwira ko bakoherereje umukozi wabo ukugezaho ibyo waguze. Iyo uri mu ntara bwo ukoresha uburyo bwo kwishyura ukoresheje telefoni binasaba kwishyura mbere hanyuma nawe ukabona bene buriya butumwa.
Ni iki cyampa icyizere ko icyo nguze cyaba gifite ubuziranenge ntacyigereyeho?
Iyo umaze kuzuza ibisabwa byose twavuze haruguru, umukozi wa Kaymu ahita araguhamagara mukanozanya gahunda neza y’aho agusanga akuzaniye icyo waguze. Iyo akugezeho ureba neza icyo watumije hanyuma ugafata umwanya wo kukigenzura neza, waba ari umwenda ukigera ukareba neza ko ugukwira n’ibindi byose washima ukishyura utashima nabwo akaba yabisubizayo cyangwa mukavugana neza ibyo ushaka akaba yabikuzanira mu gihe cya vuba.
Kugira ngo ibyo uguze bikugereho bisaba ko wishyura amafaranga 1000 ku bari mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo(Muhanga, Kabuga, Nyamata na Rwamagana), 3000 ku b’i Rusizi na 2000 mu rundi turere. Iyo utashimye igicuruzwa bikaba ngombwa ko gisubirayo burundu niyo wishyura gusa.
Kuri Kaymu.rw wahagurira ibicuruzwa byose, by’amoko yose kandi bijyanye n’ubushobozi bwa buri muntu.
TANGA IGITECYEREZO