Ku nshuro ya kabiri ku cyicaro gikuru cyayo sosiyete y’itumanaho ya Tigo yongeye gushyikiriza ibihembo bitandukanye abakiliya bayo babashije gusekerwa n’amahirwe muri poromosiyo yise Bonane.
Nkuko byari byagenze ku nshuro ya mbere, ibihembo bitandukanye birimo Moto,Televiziyo ya rutura, telephone icumi(10),amatike yo guhahira muri Nakumatt ku bantu basaga icumi tutibagiwe amatike y’ingendo nayo ageze ku icumi nibyo byashyikirijwe bene byo kuri uyu wa gatanu taliki 07 Ukuboza babashije kubitsindira muri iki cyumweru.
Bikaba byari ibyishimo bikomeye ku banyamahirwe babashije kwegukana ibihembo bitandukanye by’umwihariko Niyibizi Jean Pierre wabashije kwegukana televiziyo ya rutura ndetse na Ngizwenayo Pascal wegukanye moto gusa tubibutse ko iyi poromosiyo igikomeje aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandikamo ijambo Bonane ukohereza kuri 250.
Nkuko ubuyobozi bwa TIGO bubitangaza ikaba yaratekereje iyi poromosiyo mu rwego rwo gusangira n’abakiliya bayo iminsi mikuru ya nohero n’ubunani.
Selemani.
TANGA IGITECYEREZO