RFL
Kigali

Mu gihe kitarenze icyumweru, igitabo “Fora ndi nde?” kimaze kugurwa inshuro 2000

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/12/2014 14:38
3


Ku itariki 12 Ukuboza, 2014, nibwo umwanditsi Fiston Mudacumura yamuritse igitabo “Fora ndi nde” abifashijwemo n’inzu yagitangaje ariyo Bloo Books hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.



N’ubwo  umunsi wo kukimurika, haje abantu batari benshi, nibyabujije ko iminsi yakurikiyeho, abantu batandukanye bagiye bitabira gushakisha aho bagurira icyo gitabo.

Tubajije umwanditsi impamvu abona, abantu bakomeje kwitabira kugura iki gitabo, yadusubije muri aya magambo ati “Uretse ubwiza bw’iki gitabo, n’ibitangazamakuru bitandukanye bidahwema kudufasha ngo abanyarwanda bamenye ko iki gitabo kiri ku isoko; navuga ko “Fora ndi nde?” yasohotse mu gihe kiza. Igihe cy’iminsi mikuru, aho ababyeyi benshi baba bagurira impano abana babo. Iki gitabo rero, ndamutse mvuze ko ari impano ikwiye buri mwana w’umunyarwanda muri iyi minsi mikuru, sinaba mbeshye.”

Twongeye kumubaza uko ku giti cye arimo arakira imigurishirize y’iki gitabo, yaradusubije ati “iyi ni ntangiriro, ariko ntaho turagera. Kumva ko igitabo  kimaze kugurwa inshuro zikabakaba ibihumbi bibiri, si bibi ariko iyo mibare iracyari hasi cyane. Ufatiye ku mibare igaragazwa n’urubuga rushamikiye ku biro by’ubutasi by’abanyamerika [(CIA)http://www.indexmundi.com/rwanda/demographics_profile.html}, mu Rwanda habarirwa abana bagera kuri miliyoni eshantu. Muri izo eshantu, tuvuge ko miliyoni ebyiri aribo bafite imiryango yishoboye.

fora ndinde

Igitabo Fora Ndinde cyakorewe abana ngo kibigishe kinabakundishe gusoma

Nk’umwanditsi, uba mu itangazabitabo mu buzima bwanjye bwa buri munsi, nizera ko nibura mu Rwanda hatabura ababyeyi ibihumbi magana atantu babasha kugura igitabo (Fora ndi nde?).

Imibare ibihumbi bibiri, iracyari hasi cyane, ku buryo ubu utapfa kuvuga ko imaze kugaruza igihe cy’umwaka urenga tumaze dutegura iki gitabo, ukongeraho n’amafaranga akingendaho iyo bigezemo mu kugicapa.”

 

Mu kurangiza, tukaba twabibutsa ko “Fora ndi nde?” ni igitabo cyahimbiwe kandi cyandikirwa abana bakiri bato mu rwego rwo kubakundisha gusoma binyuze mu gufora. Uretse gufora, ni igitabo kirimo utunyamaswa dutandukanye, ndetse kikigisha n’inyuguti z’ikinyarwanda. Yaba utunyamaswa turi muri iki gitabo n’umukino wo gufora, byose bibereyeho gufasha umwana kwidagadura uko agenda afungura urupapuro ku rundi. Ibi byose bikaba ari ukugirango umwana azakure abona igitabo nka kimwe mu bintu by’ibanze mu buzima bwe.

Iki gitabo kirimo kiraboneka muri Librairie Ikirezi na SBD Bookshop-Kacyiru hafi ya KBC, ku mafaranga ibihumbi 3000 by’amanyarwanda (3000 Rwf per copy). Kikongera kiaboneka muri Excel Bookshop ibarizwa mu nyubako ya MTN Nyarutarama, ukongera ukagisanga kuri Association SOMA imbere ya Hotel Okapi, no ku biro bikuru bya Bloo Books biri ku Muhima ahahoze hitwa kuri ETO.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens9 years ago
    ndumva warabigezeho
  • joselyne9 years ago
    nonese abana bo mu ntara ntikibareba ko mbona kibereye muri Kigali gusa
  • mayor9 years ago
    Jose abajije neza cyana mubana mwavuze miliyoni eshatu Bose baba mumugi????





Inyarwanda BACKGROUND