Kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2012 MTN Rwanda yatanze ibihembo by’amafaranga ku bakiriya bayo bagera kuri 28 babonye amahirwe mu mukino wa Sharama 2.
Aba ni bo banyamahirwe 28 batsindiye amafaranga muri Sharama 2.
Aba banyamahirwe bose bahawe ibihembo bishimiye amafaranga bahawe buri wese mu cyiciro arimo dore ko hari ababonye ibihumbi 100 abandi babona ibihumbi 500 bitewe n’amahirwe ya buri wese.
Mu ijambo rye, Robert Rwakaboga, Senior Manager muri Marketing ya MTN Rwanda yagize ati: “Abakiriya bacu batari muri Sharama 2 bari guhomba cyane. Murabona ko ibyiza byayo ari byinshi. Abatakaje amakarita yabo(Sim Card) tubibakorera ku buntu. Nimukomeze mushishikarize bagenzi banyu kujya muri Sharama 2 kandi nta mpamvu yo kuva ku murongo kuko hari igihe umuntu atsinda twamuhamagara tugasanga telephone ifunze.”
Bamwe mu bayobozi ba MTN Rwanda bari muri iki gikorwa cyo gutanga ibihembo.
Karunga Bernard usanzwe akora amamodoka Nyabugogo, ni umwe mu banyamahirwe bakoresha umurongo wa MTN bakomeje kubona amahirwe adasanzwe dore ko amaze kwegukana ibihembo inshuro 3 zose. Ku nshuro ya mbere yegukanye telephone inshuro 2, ku nshuro ya kabiri atombora moto none yatomboye ibihumbi 500.
Aba batsindiye ibihumbi 500 buri wese.
Abatsindiye amafaranga ibihumbi 100 bayahawe binyuze muri mobile money naho abegukanye 500 bahabwa sheik bajya kuyibikuriza.
Uyu mugabo akora amamodoka Nyabugogo. Na we yatsindiye ibihumbi 500.
Izi modoka zizahabwa abanyamahirwe bane bari ku murongo wa MTN bari mu mukino wa Sharama.
Biteganyijwe ko Sharama izarangira itwaye miliyoni 100, harimo miliyoni 40 zizajya zitomborwa mu buryo butandukanye, hakiyongeraho ibihembo bikuru by’imodoka 4 nazo zitegereje umunyamahirwe uzinjira muri Sharama 2 MTN. Imodoka imwe izajya itangwa buri nyuma y’ibyumweru 2, ibihumbi ijana bya buri munsi ku bantu 4 n’ibihumbi 500 mu cyumweru ku bantu 4, ndetse n’ibihumbi 500 by’ikarita yo guhamagara ku bantu 200 ku munsi.
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO