RFL
Kigali

MTN Rwanda yagaruye poromosiyo ya Sharama

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2012 0:00
1




Sosiyete y’itumanaho MTN yagaruye poromosiyo ya Sharama iteganyijwe ko abafatabuguzi bayo bagera ku 1200 bazabasha gutsindira ibihembo bitandukanye harimo imodoka 4.

Nk’uko bitangazwa na MTN, ibihembo byose bizatangwa muri iyi Sharama 2, bikaba bifite agaciro ka miliyoni zigera ku 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe kirenga ibyumweru bine biri imbere, iyi tombora ikazajya itangwamo ibihembo bitandukanye birimo, amakarita yo guhamagara ndetse buri byumweru bibiri hakazajya hatangwa imodoka mu zashyizwe muri Tombola.

Yvonne Manzi Makolo, umuyobozi muri MTN ushinzwe Sharama 2, atangaza ko batekereje kongera kuzana iyi Promosiyo mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya babo no kwishimana nabo mu bihe by’iminsi mikuru nka sosiyete iri imbere mu itumanaho mu Rwanda.

Aha akaba ashimangira ko bagomba kuzamura imibereho y’abafatabuguzi babo babinyujije mu bikorwa nk’ibi.

Nk’uko byari muri Sharama ya mbere, kuri ubu nabwo, ushaka kongera amahirwe yo kuba yatwara ibi bihembo akaba yahamgara kuri 155 shangwa akohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri 155, uko abikora kenshi bikamwongerera amahirwe.

Uko umuntu yohereje ubu butumwa bitwara amafaranga 35 ariko nawe bikamuha SMS y’ubwasisi.

Ku mibare iheruka gutangazwa na RURA, MTN kugeza mu mpera za Nzeli uyu mwaka yari imaze kugira abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 3,2.

Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel sebagisha8 years ago
    telephone za mtn promotion zirikugura angahe?





Inyarwanda BACKGROUND