RFL
Kigali

Marcellin Paluku wari uhagarariye Airtel Rwanda yasimbuwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/03/2014 23:19
0


Mu itangazo ryashyizwe hanze na BhartiAirtel (Airtel), isosiyete yitumanaho, byemejwe ko umuyobozi wari uhagarariye Airtel mu Rwanda , Mr. Marcellin Paluku yasimbuwe kuri uyu mwanya na mugenzi we Mr. Bhullar.



Mr Paluku Marcellin wari umaze imyaka irenga ibiri ahagarariye Airtel Rwanda yahamagariwe indi mirimo ku rwego rwa Africa aho yagiye kuba umuyobozi wa Airtel Money ku rwego rwa Afurika.

Iyi sosiyete mpuzamahanga y’itumanaho ikomeye cyane ku isi ikaba ikorera mu bihugu 20 bya Asia na Africa, yafashe umwanzuro wo kwemeza Mr. Teddy R.V.S. Bhullar, nk’umuyobozi wa Airtel mu gihugu cy’u Rwanda.

Mr. Teddy R.V.S. Bhullar, mbere yo guhabwa inshingano zo guhagararira Airtel mu Rwanda yari umuyobozi w’iyi sosiyete  mu gihugu cya Sierra Leone kuva mu mwaka wa 2010 iyi sosiyete igitangira gukorera muri iki gihugu ndetse akaba yaranayoboye in Airtel Seychelles. Uyu muyobozi ategerejweho kugeza ku iterambere rirambye Airtel Rwanda kubera ubunararibonye amaze kugira mu gihe cyose yari amaze ayihagarariye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuva Airtel Rwanda yatangira ibikorwa byayo mu bice bitandukanye byo ku isi, by’umwihariko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Africa, hari byinshi bikomeye yagejeje ku muryango mugari w’abakoresha itumanaho ndetse no mu bukungu. Mu myaka ishize, itumanaho rinyuze ku murongo wa telephone ryariyongereye mu buryo bukomeye cyane ndetse kugeza ubu hakaba hategerejwe ibindi bikorwa byiza biteza imbere abatuye isi binyuze muri Airtel.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Airtel Africa, Christian de Faria yagize ati, “Bigendanye n’uburambe n’ubumenyi afite mu gukorana n’ibigo bikomeye ku isi, Teddy akwiriye u Rwanda. Umurongo afite mu iterambere ry’abantu biratwereka ko ikipe ya Airtel Rwanda azayiyobora neza ndetse akayigeza ku rundi rwego”

Uyu muyobozi mushya, amaze imyaka 32 akorana n’ibigo bitandukanye birimo Tata Tea Ltd, Pepsi-Cola, Coca-Cola na Airtel.

Mr Paluku Marcellin avuye mu Rwanda amaze gufasha Airtel Rwanda mu buryo bukomeye cyane kuko abantu basaga 1,000,000 bamaze kugera ku murongo wa Airtel ndetse bakaba bakomeje kwiyongera.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND