RFL
Kigali

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda igiye kongera kuzamura agaciro kabyo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/11/2018 12:11
0


Kuva taliki ya 28 ugushyingo kugeza taliki ya 4 Ukuboza 2018 ,ku nshuro ya 4,imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda Made in Rwanda Expo rigiye kongera guhuza abakora ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’abaguzi .



Urugaga rw’abikorera PSF ,rwemeza ko  abakora ibikorerwa mu Rwanda hirya no hino mu gihugu mu bice bitandukanye bagera kuri 450  bagiye kongera guhurira muri iri murikagurisha rizabera I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga kuva Kuva taliki ya 28 Ugushyingo kugeza taliki ya 4 Ukuboza 2018.

Aba bikorera ni abatanga serivisi zitandukanye bifashishije ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda ndetse n’abakora ibikoresho cyangwa ibindi bikorerwa mu Rwanda. Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizwi nka Made in Rwanda ni ngarukamwaka.

Urugaga rw’abikorera PSF rutangaza ko abazamurika bose muri iri murikagurisha rya made in Rwanda ku nshuro ya 4,bazabona ibibanza byo kumurikiraho nta kiguzi batanze.Icyakora abashaka kumurka bose bazishyura ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda y kwiyandikisha.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuzumuremyi aganira n'abakora ibya made in Rwanda

Theoneste Ntagengerwa, umuvugizi wa gahunda ya Made in Rwanda mu rugaga rw’abikorera PSF ,yagize ati”twatanze ibibanza ku buntu kugirango duurize hamwe benshi mu bakora iby’iwacu birusehoKugira ngo berekane k ibyo bakorera abanyarwanda biri ku kigero gishimishije” .

Mu minsi ishize minisiteri y’ubucuruzi n‘inganda MINICOM yasabye kandi abakozi bose ba leta kuzajya bambara umwenda wakorewe mu Rwanda buri wa 5 wa nyuma w’ukwezi.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta RPPA kandi giherutse kwibutsa ko amasoko ya leta yose akwiye gutangwa hahabwa amahirwe y’abakora ibikorerwa mu Rwanda kurusha abandi,utabyubahirije agahanwa n’itegeko ryavuguruwe ryasohotse mu kwezi kwa 9.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND