Mu kiganiro ikinyamakuru
Izuba Rirashe, bamwe mu baturage bavuga ko kwaka inguzanyo muri iyo banki
byibagiranye.
Uwizeyimana Béata ni umwarimukazi mu Murenge wa Gikondo,
yatangaje ko kuva mu Kuboza 2012 inguzanyo zahagaritswe ku bakiliya ba BPR muri
rusange.
Uwizeyimana aragira ati “Kugeza ubu ni ibintu tumaze
kumenyera ko banki y’abaturage itagitanga inguzanyo; ababitsamo twese twibaza
impamvu bikatuyobera kandi usanga ahanini izindi banki ziyatanga!”
Mugenzi we nawe uhemberwa muri banki y’abaturage akaba
anavuga ko ayimazemo igihe kirekire, yatangarije iki kinyamakuru ko hashize
ibyumweru bibiri agerageje gusaba inguzanyo ngo yigurire inzu bikaba
byarananiranye, kandi yari kubaha ingwate y’izo asanganwe.
Uyu mukiliya yagize ati “Ni ibintu bibabaje kuba banki
yacu yajyaga iduha amafaranga neza aho badukubiraga inshuro umunani ku nguzanyo
y’umushahara ndetse bakanakira ingwate, ariko ubu ntabwo bagitanga
inguzanyo. Ikibabaje ni uko batanabitumenyesheje kandi turi abanyamuryango
bamaze igihe kandi dufutemo n’imigabane shingiro.”
Iyo ukomeje kuganira n’aba bakiliya ba BPR, bagaragaza
impungenge bavuga ko ibyo gutanga inguzanyo kw’iyi banki bishobora kuba
byarahagaze n’ubwo iyo banki itabibahaho amakuru yeruye, bamwe
bakanakurizaho kuvuga ko amafaranga ya banki ashobora kuba yarakoreshejwe nabi
n’abakozi.
Ku ruhande rwa BPR, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabucuruzi
n’itangamakuru muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda, John Magara Gahakwa
yatangarije iki kinyamakuru ko ibivugwa kuri BPR ari ibihuha bidahuye
n’ukuri.
Magara aragira ati “Ntabwo BPR yahagaritse gutanga inguzanyo
kuko no kugeza ubu ziratangwa.
John Magara avuga ko muri 2012 BPR yari yarateganije
miliyari 15 yo gutanga nk’inguzanyo, ariko hagatangwa izigera kuri miliyari 32,
ati “Ahubwo iza mu mabanki ya mbere yitwaye neza ku bijyanye no gutanga
inguzanyo.”
Magara aragira ati “Nta kibazo dufite cy’amafaranga nk’uko
bamwe babyibaza, ahubwo habayeho gusaba abaka inguzanyo ko baba bihanganye
tukabanza abazatse mbere, ariko n’ubu aho tuvugira aha inguzanyo
ziratangwa nta kibazo.”
Izuba rirashe
TANGA IGITECYEREZO