RFL
Kigali

Ese visa ikora ite?Dore byinshi utari uzi kuri Visa?

Yanditswe na: slim dallas
Taliki:19/02/2013 14:58
0


Muri iyi minsi mu Rwanda abantu benshi bari kugenda bakangurirwa gukoresha ikarita ya Visa ariko ugasanga hari byinshi batayiziho.Umuntu akaba yakwibaza ati ese ikora ite?Imara iki?



VISA ni ikarita yifashishwa mu bucuruzi; iyi karita icuruzwa na sosiyete ya Visa International Service Association. Uyifite ashobora kujya mu maguriro agahabwa ibicuruzwa nta mafaranga afatika (inoti cyangwa ibiceri afite). VISA siyo karita yonyine ishobora kwishyurirwaho, kuko hari n’izindi nka MASTERCARD, AMERICA EXPRESS…

Yatangiye gukora mbere y’uko ibihugu byinshi bya Afrika bibona ubwigenge!!

Amateka ya Visa yatangiye mu 1958 igihe imwe mu mabanki yo muri Amerika, Bank of America  yatangizaga serivisi z’ikarita yaheshaga uburenganzira nyirayo guhaha adakoresheje amafaranga. Iyi karita yaje kubatizwa Visa muw’i 1976.

Mu Rwanda

Visa imaze iminsi itangiye kuhakorera, iyi ikaba yarabaye intambwe cyane ku banyarwanda bakora ubucuruzi, dore ko kuyibona bitagoye (egera banki yawe gusa), kandi ikaba ikora mu bihugu birenga 160 ku isi yose! Ikorana n’ibigo by’ubucuruzi birenga miliyoni 20 (Wikipedia.org).

Kugirango ukoreshe Visa biragusaba iki ?

Nta kindi kitari ukugana banki ikorana na Visa, ugafungura konti. Aha byaba byiza utibagiwe gufungura konti yawe mu madolari cyangwa se wenda amayero kugirango bijye bikorohereza mu gihe ugiye hanze y’igihugu. Ikindi kandi, ni ngombwa gusobanurira umukozi wa banki ugiye kugufungurira konti ko ikarita yawe ushaka kuyikoresha mu guhahira kuri interineti, kugirango agufashe kurushaho: amakarita ya Visa aboneka mu byiciro byinshi binyuranye bitewe n’impamvu runaka nka konti ya nyirayo uko ingana. Uko zigenda zitandukana ni nako zirutana kuri serivisi nyirazo ashobora kuzikoresha.

Uyifite ashobora :
- Guhahira kuri interineti nk’amaunites yo guhamagara ukoresheje Skype, Gmail, kuhagurira ibitabo,…
- Kwishyura mu maduka nka Nakumatt, Simba, n’izindi.
- Kwishyura amafagitire mu maresitora n’amahoteli.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Visa.com, hari izindi serivisi nyinshi ziri guteganywa kugezwa ku bakoresha Visa.

Mbese waba wari uziko...?

Mu mwaka wa 2003 (imyaka 10 ishize), ku isi yose hacurujwe ibicuruzwa na serivisi birenga miliayari z’amadolari 3 000 !

Visa ikorana n’ibigo by’ubucuruzi birenga miliyoni 20 ku isi yose.

Amakarita yose ya Visa aba afite imibare itangirwa n’umubare wa 4 ?

Ngayo nguko nawe itabire gukoresha iyi  karita utazacikanwa n’iterambere.

 

Source:zahabutimes

M.Karim






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND