RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:5/04/2013 9:28
0




Nk’uko bivugwa na Bahunde Kamana Christian, Umuyobozi wa BK Ishami rya Musanze, ngo nyuma yo kubona ko umusaruro w’ibirayi ugenda ugabanuka muri Musanze, kandi ari igicumbi cy’icyo gihingwa mu gihugu, biyemeje kugira icyo bakora ngo abahinzi bihaze ndetse banasagurire amasoko.

Yagize ati “Hari ubwo igihingwa cy’ibirayi cyabuze, ibiciro birazamuka dusaga ari ikibazo abahinzi bahuye nacyo, cyo kutabona ubushoboze ngo bajye mu bikorwa by’ubuhinzi. Nka BK twiyemeza kubashyiriraho inguzanyo bakwifashisha mu buhinzi, bakazajya batangira kuyishyura ari uko imyaka yeze”.

Avuga kandi ko kuri uyu wa 04 Mata 2013 bahereye kuri gahunda yo kubigisha ibijyanye n’ubuhinzi bifashisha inguzanyo, ndetse no kubashishikariza gukorana na banki cyane, ndetse no kubibutsa kwirinda kutazigama.

Abahinzi b’ibirayi bavuga ko banki ibaha amafaranga hagendewe ku mishinga bize, maze bakishyura mu mezi atanu, akabafasha kwagura ubuhinzi bwabo ndetse no kubunoza bakoresha amafumbire atandukanye.

Umwe mu baturage Munyangeri Jean Damascène umuhinzi w’ibirayi utuye mu Murenge wa Kinigi, avuga ko itandukaniro riri muri ino gahunda ari uko batazajya batangira kwishyura bakimara kubona inguzanyo, ahubwo bigatangira ari uko umusaruro wabonetse.

Ati “Ubu turi mu gihembwe cy’ihinga C cyo guhinga ibirayi. Iyi nguzanyo rero izatuma twinjira neza muri gahunda y’ihinga, tubona amafaranga yo kugura amafumbire ndetse n’igishoro".

Abahinzi bari gukora na banki mu bijyanye n’inguzanyo mu by’ubuhinzi, ni abaturuka mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange, bakaba basanzwe bakorana na Banki ya Kigali. Gusa kugirango barusheho gutera imbere, bakanguriwe kuba banafungura izindi konti ku ruhande, bazajya bizigamiraho, maze zikaba zabagoboka aho rukomeye.

Igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND