RFL
Kigali

Contact Restaurant igisubizo ku bifuza aho gukorera ubukwe no kwakira abantu

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:2/01/2013 20:52
0


Nyuma yo kuba indashyikirwa mu kugira amafunguro n'ibinyobwa bidasembuye, n'icyayi hamwe n'ikawa y'uburyohe buhebuje, kuri ubu Contact ibasha no gutegurira ababyifuza aho bakirira ubukwe.



Contact Restaurant iherereye mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge mu igorofa rya nyuma, kuri ubu iratangaza ko yamaze gushyira mu buryo, gahunda yo kwakira ubukwe n’ibindi nkenerwa ngo babashe kwakira abantu benshi kandi bari hamwe nk’inama n’ibindi.

Ibi bikaba bije byiyongera ku gikorwa bari basanzwe bategura cyo gutumira abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo bise Friday Gospel Night.

Contact Restarant ni resitora ibonekamo amafunguro y’ubwoko bwose kuva ku ya mu gitondo ( Breakfast, saa sita (Lunch) na nimugoroba (Dinner) byose ku giciro cyiza. Haboneka kandi ibinyobwa bidasembuye hamwe n’icyayi n’ikawa bikomoka mu Rwanda kandi biteguranye ubuhanga.

contact

Aha ni muri Contact Restarant ubwo hari hagiye kwakirirwa ubukwe

contact

Muri Contact uretse kwakira abantu banabategurira amafunguro ateguranye ubuhanga

contact

o

contact

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND