RFL
Kigali

Bralirwa yashyize ahagaragara inzoga nshya bahamya ko izubaka amateka akomeye

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:6/02/2015 15:54
0


Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 6 Gashyantare, 2015 nibwo uruganda rw’inzoga n’imitobe rwa Bralirwa rwashyize hanze inzoga yitwa “Legend Extra Stout” ifite uburyohe bwihariye ndetse banahamya ko izubaka amateka akomeye



Mu muhango wo gushyira hanze iki kinyobwa gishya, umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Jonathan Hall yatangaje ko ije guhoza amarira abakunzi ba Guinness yari yarahagaritswe gukorwa gusa iyi nzoga ikaba iri mu bwoko bumwe nayo kandi akaba ahamya neza ko izakundwa cyane

Legend

Iyi nzoga izahoza amarira abakunzi ba Guiness bari barayibuza

Nk’uko byagaragaye mu mashusho asobanura iyi nzoga ndetse n’uko izina ryayo riri, iyi nzoga ifite umwihariko kandi ifitiwe icyizere cyo kubaka izina rikomeye  dore ko yagereranyije n’abantu bakomeye kandi bibukirwa ku bintu bitandukanye bakoze ku izi bakitwa ibihangange, (Legendary) nka Mohamed Ali, Nelson Mandela, Steve Jobs, Bob Marley, Abedi Pele, Wole Soyinka n’abandi benshi babaye ibihangange hano ku isi.

Legend

Umuyobozi mukuru wa Bralirwa n'ushinzwe ubucuruzi basogongera kuri Legend

Legend Extra Stout yasogongeweho bwa mbere ejo ku ya 5 Gashyantare,2015, ikorerwa mu ruganda rwa Bralirwa mu karere ka Rubavu. Yamaze kugera hanze ikaba igira amafranga 500 ikaba ifite umusemburo wa 6.5

Legend






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND