RFL
Kigali

Banki y'abaturage irahumuriza abakiriya bayo

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/10/2012 0:00
0




Mu kiganiro ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda yagiriye kuri Radio Flash, bwatangaje byinshi ku bivugwa ku mikorere yayo harimo n’impinduka zikomeye mu myanya y’ubuyobozi bukuru bwayo.

Paul

Bwana Paul Van Apeldoorn, umuyobozi wa BPR

Bivuye ku nkuru zishingiye ku bihuha zari zimaze iminsi zisohotse  muri bimwe mubitangazamakuru zigendanye n’impinduka ziherutse kuba muri  banki y’abaturage y’u Rwanda , kuri uyu wa Gtandatu kuri radio Flash FM, binyuze mu ijwi ry’umuyobozi mukuru w’iyi banki bwana Paul Van Apeldoorn,banki y’abaturage yagaragaje ndetse inasobanura ukuri kw’ibuvugwa.

Ni nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize, ubuyobozi bukuru bw’iyi banki buhinduriye imyanya y’ubuyobozi igera kuri ibiri harimo umuyobozi mukuru (CEO) n’umuyobozi mukuru wungirije (Deputy CEO) ,nyamara bimwe mu binyamakuru byo bigatangaza ko urwego rw’ubuyobozi hafi ya rwose rwasheshwe, ibi bikiyongera ku byavugwaga ko imigabane igera kuri 65% iri muri iyi banki yaba iri mu maboko y’abaholande bafitemo imigabane naho abanyarwanda bakaba bafite 35% gusa.

Ibi nabyo nk’uko Paul Van Apeldoorn  yabisobanuye bikaba bitandukanye cyane ndetse bihabanye n’ukuri kw’ibiriho dore ko iyi migabane igera kuri 65% byavugwaga ko iri mu maboko y’abahorande ariyo isanzwe ahubwo ari iya banyarwanda maze abaholande bagasigarana 35% y’imigabane muri banki y’abaturage y’u Rwanda.

Kuri Paul Van Apeldoorn asanga kuba mubakozi bagera 1497 imyanya ibiri gusa ariyo yabayemo impinduka bitari bikwiye guteza ikibazo dore ko ngo byanabaye mu buryo bwemewe n’amategeko bikozwe n’ubuyobozi bwo hejuru bw’iyi banki.

Muri rusange banki y’abaturage y’u Rwanda ikaba ihumuriza abanyarwanda bari batewe impungenge n’urujijo rw’izo nkuru,Banki y’abaturage ikaba ivuga ko ikomeje gushakisha icyatuma bageze ku bakiliya babo serivise zinoze nk’uko biri mu nshingano zabo.

Selemanni Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND