Simba super Market ni rimwe mu isoko rya kijyambere muri uno mujyi wa Kigali rikomeye kandi ukaba wasangamo ikintu icyo aricyo cyose wakenera.Uyu munsi rero inyarwanda.com ikaba yasuye bimwe mubikorwa byayo aho ikorera hashya mu nyubako ya Pension Plaza tukaba twasuye igice bacururizamo amavuta yo kwisiga haba mu mutwe,kumubiri ndetse n’amasabune n’amazi akoreshwa mu isukura ritandukanye .
Muri ayo mavuta higanjemo akesha akoreswa k’umubiri ,avura umubyihuro,aringaniza amabere,arwanya imiburu kubagabo,ayo abadamu bashaka kwitukuza bakoresha,atuma imisatsi ikura neza,amavuta atuma umuburiri w’umwana umera neza,imibavu,amavuta arwanya iminkanyari ya Brunovasali ,shampoo,imiti bisiga bamaze kogosha ubwanwa(After shave) n’ibindi byinshi.
Twababwira ko aya mavuta mwayasanga mu iduka rishya rya Simba riherereye munyubako ya Grand Pension Plaza imbere ya Centenary House na La Bonne address house.
Dore bimwe mubyo ushobora kuhasanga:
Aya yose ni amavuta y'ubwoko butandukanye utasanga ahandi.
Aya Ngaya afasha abana cyane kugirango bagire umubiri mwiza.
Amwe muri aya mavuta arinda abantu kugira uruhu rukakaye kubera intungamubiri agira.
Aya mavuta akoreshwa mu mutwe,amoko yose wayahasanga.
Abamama n'abakobwa ano mavuta y'abagirira akamaro kenshi.
Izi bazita MP3 zirimo imibavu hamwe na shampo yazo.
Amashakoshi meza cyane kubamama n'abakobwa nayo arahari.
Uwashaka amataratara agezweho nawe yanyarukira muri Simba.
Utu Tubati twose twuzuyemo ibyo abadamu n'abakobwa basiga kuminwa no kunzara.Reka tubabire ko muri Simba wasangamo amavuta y'abantu bose baba abagabo,abakobwa,abagore,abana n'abasaza.
TANGA IGITECYEREZO