RFL
Kigali

Abarangije za kaminuza batarabona akazi bagiye kwishyira hamwe

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:23/01/2013 8:49
0


Leta y'u Rwanda muri gahunda zayo zinyuranye zigamije guteza abaturarwanda imbere, isaba urubyiruko by'umwihariko abize, kudategereza akazi ka Leta, ahubwo bakihangira imirimo ubwabo.



Ni muri urwo rwego bamwe mu barangije amashuri yabo ya Kaminuza ubu bakaba batarabona akazi, bateganya kwishyira hamwe mu ihuriro bise “Better Future”, bagamije kwishakamo ubushobozi bagashaka icyo bakora cyabateza imbere.

Iki gitekerezo cyazanywe ku ikubitiro na Alice Mukamparaye, umwe muri uru rubyiruko warangije amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka ushize, maze agishyikiriza bagenzi be, nabo bacyumva vuba.

Nk’uko uyu Mukamparaye abitangaza, ngo si ngombwa ko umuntu warangije Kaminuza yakomeza kwishyiramo ko azabona akazi byanze bikunze, kuko ngo ashobora guhera ku bushobozi buke yifitemo,akabuhuza n’ubwa bagenzi be maze ngo bakabubyaza umusaruro.

Yagize ati :” Umugabo arigira atakwigira agapfa. Better Future duharanire kwigira.”

Nk’uko kandi uru rubyiruko rubitangaza, ngo barategura igikorwa cyo guhurira hamwe bakanoza neza uburyo iri huriro rizakora ndetse n’imirongo ngenderwaho, nyuma yaho ngo hakazabaho gutangiza iri huriro ku mugaragaro, bakaba ngo banategura gutumira inzego z’ubuyobozi.

Kuri ubu iri huriro ryitwa Better Future riri mu gikorwa cyo gushaka uburyo ryahuza abazaba barigize, rikoresheje imbuga nkoranyambaga za facebook na twitter, ndetse n’ubundi buryo bwose bushoboka.

Bimwe mubyo iri huriro rizaba rigendereye ngo harimo kwegeranya ubushobozi buke uru rubyiruko rushobora kwibonamo, nyuma ngo bagashaka n’ubufasha mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse n’izigenga.

Ngo bafite kandi gahunda yo gukorana n’amabanki cyangwa ibigo by’imari iciriritse, mu rwego rwo kwaka inguzanyo ngo bongere ubushobozi.

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND