RFL
Kigali

Abagura inzoga za liqueur barasabwa kugura izifite Tax Stamps gusa

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/10/2012 0:00
0




Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kirakangurira abagura inzoga za liqueur na diavayi kugura izifite ibarati ry’umusoro (tax stamp) kuko aryo ryerekana ko izo nzoga zidacuruzwa mu buryo bwa magendu. 

Ubuyobozi muri RRA bwatangiye igenzura rizakomeza kugeza ubwo magendu mu nzoga za liqueur na divayi izacika burundu.

Abakoraga magendu muri izo nzoga banyereza umusoro w’igihugu, akabo karagenda gashoboka kuko hashyizweho ibarati ry’umusoro/tax stamps rishyirwa ku nzoga yose yanyuze muri gasutamo igasorerwa nk’ikimenyetso kigaragaza ko yujuje ubuziranenge kandi yanatanze umusoro.

Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagendereraga abacuruzi baranguza cyangwa badandaza inzoga za Wisky na Divayi, mu turere tugize umujyi wa Kigali, cyatahuye ahantu hatandukanye inzoga zinjijwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, abandi bacuruzi bakaba baragaragayeho kutubahiriza itegeko ryo kwambika amabarati y’imisoro inzoga bagurisha.

Komiseri Bumbakare Pierre Celestin ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu avuga ko ku munsi wa mbere w’iri genzura inzoga zidafite tax stamps zitafatiriwe ariko ko ba nyirazo baciwe amande y’ibihumbi 400.

Inzoga zidafite impapuro zigaragaza ko zanyuze muri gasutamo zo zafashwe nka magendu kandi ba nyirazo bagomba no kuzakurikiranwa mu mategeko.

Nubwo abacuruza inzoga za liqueurs bari baremerewe kujya bashyira izo tax stamps nyuma yo gukura ibicuruzwa byabo muri gasutamo, iki cyemezo gishobora gusubirwamo bakajya bambika tax stamps inzoga zikiri muri gasutamo kuko hari abagaragaye ko batari inyangamugayo bagamije gukomeza umuco wa magendu.

Bumbakare kandi aragira ati: "Ubundi twari twaragiriye abantu icyizere tuvuga ngo tax stamp si ngombwa ko bazishyiriramo muri gasutamo ariko dukurikije ibyo twabonye ko hari abacuruza inzoga zidafite tax stamps mu minsi iri imbere inzoga zose zizajya zisohoka muri douane zambaye tax stamps”.

Nubwo ikigo cy’imisoro n’amahoro kitagendereye guhana, iyo bigaragaye ko hari abantu bashaka kunyuranya n’iteka rya Minisitiri rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda, barahanwa.

Ibihano biteganijwe ku banyuranya n’iri teka ni amande ari hagati y’ibihumbi 400 na miliyoni ebyiri, gufatira inzoga zidafite tax stamps ndetse hakaza n’igifungo gishobora kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka umwe.

Inkuru Kigalitoday ikesha Jean Bosco Nzabiyaremye ushinzwe itangazamakuru muri RRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND