RFL
Kigali

Umukino nyawo wihishe inyuma y'igitaramo The explosion-UBUHAMYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/10/2014 16:39
9


Buri wese waba waritabiriye igitaramo The Explosion concert cyabereye muri Kigali Serena hotel kuwa Gatandatu, yaba umuhamya w’uburyo umugabo Muyoboke Alex wari wateguye iki gitaramo yageze ku ntego ikomeye kandi itari yoroshye yari yiyemeje ubwo yateguraga iki gitaramo.



Ni nyuma y’uko bigaragariye buri wese wari witabiriye iki gitaramo ko ibyo yajemo birenze kuba igitaramo ubwacyo ko ahubwo harimo n’ibindi byari bigenderewe cyane ndetse twakwita cyangwa se twagereranya nko ‘kwifatanya na Muyoboke Alex mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umugore we muri Kigali Serena hotel’, Nk’uko bamwe bahise batera indirimbo muri salle ahaberaga iki gitaramo bagendaga babigarukaho.

Icyo benshi mu bitabiriye iki gitaramo bahurizaho ni uko uyu mugabo yateye ibuye rimwe agamije kwica inyoni nyinshi ndetse akabigeraho ariko hakaba iyari igenderewe cyane n’ubwo uretse we n’abandi bake bari bahuje umugambi nta wundi muntu n’umwe wari waje muri iki gitaramo azi neza ibyo ajemo dore ko hari n’abakomezaga kugenda bagwa mu kantu uko igitaramo cyakomezaga kugenda gihindura isura ndetse kikiganzamo cyane amasura atatu(Muyoboke Alex, umugore we n’umwana wabo.)kurusha yewe abahanzi bari batumiwe dore byagiye byigaragaza ko ari nk'urugo rwari rwakiriye abashyitsi ndetse abahanzi baje gususurutsa ibirori.

Muyoboke

Byatangiye, Ornella ariwe ukorera surprise umugabo we amuririmbira indirimbo y'urukundo amugaragariza ko amushyigikiye mu bikorwa bye

Ku ruhande rwa Muyoboke, we nyuma y’iki gitaramo yahise yemeza ko aricyo gitaramo cya mbere kimushimishije mu mateka ye mu bitaramo byose amaze gutegura. Atabiciye ku ruhande Muyoboke yatangarije inyarwanda.com ko imwe mu mpamvu  yatumye yishimira iki gitaramo ari uko yabashije kugera ku ntego zo gushimisha umugore we ku munsi we w’amavuko dore ko yemeza ko yari amaze amezi atatu abyitegura.

Aha, Alex Muyoboke yagize ati “ Nzahora byibuka. Ikindi kintu kitamva mu mutwe ni uburyo umudamu wanjye yishimye, kuko umudamu wanjye ni ubuzima bwanjye, niwe nkorera, we n’umwana wanjye, niwe byose kuri njye. So, nzahura byibuka kuko mu myaka ine tumaranye niyo anniversaire mukoreye nkumva ndishimye.”

Muyoboke

Wari umugoroba wo kugaragarizanya urukundo imbere y'imbaga

Ku ruhande rwa Ornella Deyss Muhimpundu umugore wa Muyoboke Alex uzwiho kuba yaranitabiriye amarushanwa ya Miss Burundi 2008 ndetse akegukana ikamba rya Miss Congeniality, nawe nyuma y’igitaramo yatangaje ko yishimiye cyane iki gitaramo, ahanini kubera surprises(gutungurana) zagaragayemo hagati ye n’umugabo we.

the

Big Fizzo niwe wifashishijwe cyane mu gutungura Ornella

Uyu mugore wagize amahirwe yo gutaramirwa n’abahanzi barimo Big Fizzo bakomoka mu gihugu kimwe, Jackie Chandiru, Urban boys, Dream boys, Tom Close, Social Mula, Charly&Nina n’abandi benshi kuri iyi sabukuru ye y’amavuko. Yagize ati “ Kuri njyewe cyari igitaramo cyiza kuko kitabiriwe n’abantu mu buryo ntari mbyiteze cyane ariko cyari igitaramo cyiza kandi cyuzuyemo surprise nyinshi. Njye narinziko nakoze surprise nsanga bankoze irenze cane.”

Reba uko byari byifashe ubwo Big Fizzo na bandi bayobowe na Muyoboke batunguraga umugore we n'icyo batangaje nyuma y'igitaramo


Mu gutegura iki gitaramo Muyoboke Alex yari yatangarije itangazamakuru ko icyo agamije ari uguhuriza hamwe abahanzi yahoze afasha mu myaka yashize akabahuza na bagenzi babo barimo gukora magingo aya agamije kugaragariza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko umuziki udakwiye kuba ihangana. Uretse ibi kandi nyuma uyu mugabo yaje gutangaza ko muri iki gitaramo yifuza kuboneraho gutangaza no kumurika ku mugaragaro kompanyi ye nshya arimo gukoreramo ibikorwa bye ariyo ya Decent entertainement.

The Explosion

The Explosion

Uyu ni umutsima Muyoboke yari yateguye, wazanywe na nyina kuri scene, imbere y'imbaga maze salle yose imuririmbira isabukuru nziza

Jackie

Jackie Chandiru yagaragaye muri iki gitaramo

Urban boys

Urban boys na Jackie Chandiru mu ndirimbo 'Take it off'

a,s

Charly&Nina, itsinda rishya riri gukorana na Muyoboke Alex binyuze muri Decent entertainement

tm

Tom Close muri iki gitaramo

dream

Dream boys nayo yari yitabiriye

Kuba yari yabashije guhuriza hamwe abahanzi bose yahoze afasha ndetse bafite amazina akomeye mu Rwanda tutibagiwe abahanzi yari yatumiye bo hanze y’u Rwanda Big Fizzo(Burundi) na Jackie Chandiru(Uganda) yavugaga ko yahisemo kubera basanzwe bafitanye indirimbo na bamwe mu bahanzi yahoze akorana nabo, byatumye iki gitaramo kirushaho kugira ingufu kiravugwa cyane.

Ikindi ni uko uyu mugabo yari yabashije kwemeza no kumvisha abaterankunga bakomeye igitekerezo cye maze bitabira ari benshi byatumye n’imitegurire igenda neza , igitaramo cyamamazwa uko bikwiye, binatanga umusaruro ufatika kuko kinjiye muri bitaramo bitari byinshi cyane byagenze neza ndetse bikitabirwa cyane muri uyu mwaka.

Ese niba waritabiriye iki gitaramo cyangwa se warabashije kumenya uko cyagenze wowe wabibonye ute?

Reba uko igitaramo cyagenze mu mafoto

Nizeyimana Selemani

Amafoto/Jean Chris KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Sha ubu nubujura pe
  • 9 years ago
    Rka mwebwe abanyarwanda mushakira ibibazo aho bitari
  • 9 years ago
    muyoboke ni uko nyine
  • sindi9 years ago
    Kabisa uko mubyanditse mange niko nabibinye yari famille Muyoboke yaje gu feta anniversaile byagaragariye buri wese byakarusho umwana ntiyavaga kuri podium na microphone yari yasimbuye MC
  • 9 years ago
    jye nabonaga biteye iseseme, ariko Muyoboke koko azakura ryari? nako ngo yarungutse!!!! iki? ntakindi uretse ubwiyemezi no kumva ngo yavuzwe gusa
  • kweli9 years ago
    Ariko abanyamashyari mwabaye mute twebwe twari duhari twarishimye emotion zaratumaze naho mwebwe mwarabihiwe MUYOBOKE nuwa danger ibyo akora arabizi noneho hagire undi wiyekana akore amateka nkayo yakoze muri music nyarwanga big up papa aston dore na mama aston arusha ijwi ryiza abo ba star mwirirwa muvuga
  • kweli9 years ago
    Ariko abanyamashyari mwabaye mute twebwe twari duhari twarishimye emotion zaratumaze naho mwebwe mwarabihiwe MUYOBOKE nuwa danger ibyo akora arabizi noneho hagire undi wiyekana akore amateka nkayo yakoze muri music nyarwanga big up papa aston dore na mama aston arusha ijwi ryiza abo ba star mwirirwa muvuga
  • cola9 years ago
    Niba bakundana koko atari byo kwerekana muruhamwe ubwo nibyiza.gusa hari abakora nkibi bagameje kwereka rubanda bagera imuhira ukibaza niba bazi icyo urukundo ruvuze, ese umugore we niumurundikazi? mbifurije ibihe byiza
  • MWARETSE9 years ago
    mwaretse tukishimana nabishimye se bavandimwe banyarwanda mwe?tukanababarana nababaye?siko umuco wahoze burya?





Inyarwanda BACKGROUND