Pastor Samuel Kakande umwe mu banyamadini bavuga rikijyana mu gihugu cya Uganda ndetse banafite insengero zikomeye,kuri ubu yamaze kugura imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz G65 yamutwaye asaga miliyari y’amashiringi ya Uganda ubariyemo n’amatike yayitanzeho.
Umuhanuzi Pastor Samuel Prophet Kakande umuyobozi mukuru w’itorero Synagogue Church of All Nations nyuma y’igihe kitari gito atumvikana mu binyamakuru byo muri Uganda, muri iyi minsi inkuru iri kuvugisha benshi ni imodoka yaguze akayabo k’amadorali aho bamwe bavuze ko ari ugusesagura.
Nk’uko tubikesha chimpreports iyi modoka ya Pastor Prophet Kakande, kugirango ayigeze i Kampala harimo n’ayo yayiguze, byose hamwe byamutwaye amadorali y’amerika ibihumbi 347.900$ akaba angana n’amashiringi Shs 1,043,700,000 wayashyira mu mafaranga y’amanyarwanda akangana na Miliyoni 250 n’imisago.
Iyi niyo modoka Prophet Kakande yamaze kugura
Pastor Prophet Samuel Kakande ni umwe mu bapasiteri bakize cyane muri Uganda akaba anavugwaho kugira imigabane muri Banki y’Afrika(Bank of Africa). Mu rusengero rwe Synagogue Church of All Nations ruherereye Mulago muri Kampala bivugwa ko yahashyize amazi akiza/avura buri wese uyanyweye.
Mu gihe cyatambutse, Pastor Samuel Kakande yashinjijwe n’umwe mu bayoboke be ko aramya imbaraga z’umwijima ndetse ibi binemezwa na bamwe mu bakristo badasengera mu itorero rye bakaba bahamya ko hari izindi mbaraga z’umwijima zimukoresha mu gukora ibitangaza.
Umuhanuzi Pastor Kakande Samule uyoboye itorero rikomeye muri Uganda
Ubwo mperutse kujya gusengera mu itorero rye, Kakande yakijije abantu benshi twirebera ndetse buri ku cyumweru mu gitondo urusengero rwe ruba rwuzuye abantu abandi bari hanze bari kumva ubuhamya bw’abo yakijije, gusa bamwe twaganiriye nabo badutangarije ko kugirango agusengere hari umubare uzwi w’amashiringi ubanza gutanga nk’ituro ku Mana kandi iyo agukijije ntugume mu itorero rye ngo urongera ukaba uko wari umeze mbere utarasengerwa.
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO