Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben, yemeye ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Midi uba uba muri Amerika ariko yamagana amakuru amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yarateye uyu mukobwa inda ndetse ngo bakaba baherutse no kwibaruka imfura yabo.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Sunday Night, The Ben yavuze ko amakuru y’uko yabyaye umwana we w’imfura nawe yatangiye kuyumva mu cyumweru gishize ndetse umwe mu nshuti ze akamuha impundu nk’uko bigendekera umubyeyi wibarutse, gusa avuga ko uretse no kubyara rwose nta n’inda uwo mukobwa afite bityo atazi aho uwatangaje ibyo yabikuye.
Uyu niwe mukunzi w'umuhanzi The Ben
The Ben kandi avuga ko uyu mukobwa bakundana witwa Midi batanaturanye mu gihe byavugwaga ko baba babana mu nzu, kugirango abashe kugera aho aba bikaba bimusaba gukora urugendo rw’amasaha atanu yose. The Ben yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mukobwa ari umunyarwandakazi ariko akaba atarakunze kuba mu Rwanda kuko yagiye kuba muri Amerika akiri muto.
Midi; umukunzi wa Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben
The Ben yaboneyeho gutangaza ko mu minsi micye azashyira ahagaragara indirimbo ye nshya ishobora kujya ahagaragara muri uku kwezi gutaha, aboneraho gushimira abanyarwanda batahwemye kumwereka ko bamukunda kandi bamushyigikira abizeza ko uyu mwaka wa 2015 ugomba gusiga umusaruro ugaragara, we na bagenzi be babarizwa muri PressOne bakaba bafite ingamba zikomeye muri uyu mwaka.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO