RFL
Kigali

Stromae yashyize yemeza ko vuba agiye kuza gutaramira mu gihugu kibarutse se, i Kigali mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2015 13:40
2


Umuhanzi Stromae ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda, Afrika muri rusange no ku yindi migabane,yatangaje umunsi azataramira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizabera kuri Petit Stade i Remera nk’uko biherutse gutangazwa na Positive Production iri gutegura icyo gitaramo.



Amakuru mpamo y’igitaramo cya Stromae umubirigi ufite inkomoko mu Rwanda yemejwe bidasubirwaho na nyirubwite aho yatangaje ingengabihe y’ibitaramo afite muri iyi minsi azakorera mu mijyi itandukanye y'ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara harimo na Kigali.

Stromae yatangaje ko nyuma yo gutaramira i Kinshasa muri Congo,azaza mu Rwanda ku itariki ya 20 Kamena 2015 akaba aribwo azataramira i Kigali kuri Stade Amahoro.

Stromae

U Rwanda yarushyize ku rutonde rw'ibihugu by'Afrika yiteguye gukoramo ibitaramo

Mbere y’uko Paul Van Haver uzwi nka Stroame atangaza ibi, Kanobana R. Judo umuyobozi wa Positive Production yari aherutse gutangariza inyarwanda.com ko hari igitaramo gikomeye bari gutegura kizabonekamo ibyamamare muri muzika birimo na Stromae ndetse na Stromae ubwe yigeze gutangaza ko igihe kimwe azataramira abanyarwanda.

Stromae

Umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda

Nyuma y’aho Stromae, umuhanzi w'icyamamare ku isi, kuri uyu munsi tariki ya 17 Mata 2015, atangaje ko yiteguye kuzaza gutaramira mu Rwanda, Kanobana R. Judo wa Positive Production yongeye guhamiriza inyarwanda.com ko imyiteguro irimbanije y’igitaramo batumiyemo Stromae  n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Karere bataratangazwa amazina kugeza ubu.  

Stromae na Judo mu gutangaza umunsi w’iki gitaramo, bose bahuriye ku itariki imwe  ariyo 20 June(Kamena) 2015 kuri Stade Amahoro i Remera. Judo ati "Hazaba hari Stromae n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ndetse n’abandi bakunzwe mu Rwanda”

Nubwo Stromae yatangaje kuri Facebook gahunda y'ibitaramo bye azakorera muri Afrika, ntabwo yigeze abishyira ku ngengabihe ye itambuka ku mbuga zitandukanye mu rwego rwo kwibutsa abakunzi be no kugirango batangire bagure amatike hakiri kare.

Gusa icyemeza ko ashobora kuzaza mu Rwanda kimwe n'ahandi yatangaje muri Afrika, ni uko amatariki azakoreraho ibyo bitaramo,iyo urebye ku ngengabihe ye isanzwe,usanga nta kintu yigeze ahashyira.

Stromae

Nyuma y'uko bimenyekanye ko uyu muhanzi we ubwe yemeje ko azataramira mu Rwanda, benshi mu banyarwanda bamufata nk'umuvandimwe wabo ndetse baterwa ishema n'urwego amaze kugeraho, bagaragaje ko bishimiye cyane uyu musore, aho ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje guhererekanya aya makuru y'uko Stromae agiye kuza mu Rwanda.

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimee9 years ago
    waouh mbega byiza, on sera la
  • 9 years ago
    Byiza cyn ese ubundi azi ikinyarwanda?





Inyarwanda BACKGROUND