RFL
Kigali

Senderi n'umukobwa we bagiranye amasezerano, uyu mwana yahaye se inshingano zitoroshye

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2014 13:18
14


Umukobwa wa Senderi International Hit yamusabye kwitwara neza mu muziki agatwara ibikombe, hanyuma uyu muhanzi nawe asezerana n’umwana we ko azagira amanota menshi mu ishuri kandi agakomeza kuba uwa mbere mu ishuri, dore ko kuva yatangira ishuri asanzwe aba uwa mbere.



Ubwo Inyarwanda.com yasangaga Senderi International Hit ari kumwe n’umukobwa we, twagiranye ikiganiro n’uyu muhanzi ndetse n’umwana we, ku ruhande rwa Senderi akaba yashimangiye ko n’ubwo atarashaka umugore uyu mukobwa ari umwana we wa kabiri, gusa ngo ntazongera kubyara atarashaka umugore kuko mu minsi micye ateganya gushakana n’umukunzi we avuga ko bameranye neza muri iyi minsi.

Senderi International Hit n'umukobwa we buri umwe yahawe inshingano

Senderi International Hit n'umukobwa we buri umwe yahawe inshingano

Senderi mu bitwenge ati: “Uyu mukobwa ni umwana wanjye wa kabiri nabyaye nyine ukuntu n’ubwo ntarashaka umugore, gusa ubu mu minsi iri imbere ndashaka gukora ubukwe kuko umukunzi ndamufite, uwo niwe tuzabyarana undi mwana. Uyu mwana wanjye ubu dufitanye amasezerano, hari ibyo yansabye nanjye ngira ibyo musaba kandi ndabona twese bigenda neza”.

Ku ruhande rw’uyu mukobwa wa Senderi wari ufite n’igikombe uyu muhanzi aherutse kwegukana muri Salax Awards, ahamya ko yishimiye cyane  kubona umubyeyi we yegukana iki gikombe kandi akaba yaramusabye ko n’ubutaha hatazagira ukimutwara, hanyuma Senderi nawe akaba yaramusabye ko n’ubwo asanzwe aba uwa mbere mu ishuri yakongera amanota none ubu akaba yaragize amanota 97 ku ijana, agahita animukira mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuko arangije mu mwaka wa kane.

Umukobwa wa Senderi n'igikombe se aherutse kwegukana mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star

Umukobwa wa Senderi n'igikombe se aherutse kwegukana muri Salax Awards

Uyu mwana kandi avuga ko Senderi yamwijeje ko azasubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yo mu mwaka utaha kandi akazayitwaramo neza, by’umwihariko akavuga ko akunda cyane indirimbo ya se yitwa “Icyomoro” kuburyo buri joro adashobora kuryama atabanje kuyumva. Icyakora n’ubwo ashyigikira Senderi nk’umubyeyi we, uyu mwana avuga ko mu bahanzi bo mu Rwanda bandi yikundira Knowless cyane.

REBA HANO INDIRIMBO "ICYOMORO" YA SENDERI UYU MWANA WE AKUNDA CYANE

Senderi ngo agomba gusubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kandi akitwara neza kugirango atababaza umwana we

Senderi ngo agomba gusubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kandi akitwara neza kugirango atababaza umwana we

Tugarutse kuri Senderi International Hit, yemeza ko uyu mwana we ibyo yamusabye koko yabikoze kandi nawe akaba agomba gukora ibishoboka byose akongera kwegukana igikombe cya Salax Awards cy’umwaka wa 2014 mu njyana ya Afrobeat kandi akanasubira muri Primus Guma Guma Super Star, kuburyo atazababaza uyu mwana we bikaba byamuviramo no gusubira inyuma mu masomo ye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA SENDERI YAGIRIWEMO INAMA N'UMUKUNZI WE

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irambona severin9 years ago
    nimbarivyo uwumwana nigitangaza, ahanura se anganuku
  • fofo9 years ago
    Mbega umwana wumuhangaaa uuuuuu arasa na se peeee
  • JULIEN NZAYISENGA9 years ago
    UYUMWANA NDAMUSHIMIYE CYANE
  • alin9 years ago
    wapi nibikabyo nka se kbs
  • kagangas9 years ago
    senderi inama namugira nuko yarongora mama wuriya mwana niba ariho ntago umuntu yaguha umwana wishimira kuriya uguha ibyishimo bidasanzwe ngumutanye na mamawe
  • mbabazi9 years ago
    Mbega umwana mwiza!!!!!!!!!
  • nkomejimana obedi9 years ago
    azashaka c umwe mubo babyaranye ko aribyobyaba aribyiza
  • 9 years ago
    uyu mwana mwiza ntawutamwishimira.
  • ririyn9 years ago
    uyu mwana ndamushishikariza kwiga cyaneee
  • laurence shema9 years ago
    Ese ni aha senderi ageze?afite babiri gusa?abagore barugura
  • hhu9 years ago
    sanderi nishimiye umusheri afite
  • BUCYUKUNDI9 years ago
    NYINA WUMWANA YITWADE? ABAHE?
  • karani9 years ago
    Senderi yapfushije umugore we wambere bari batuye mu kaziba kirehe yahise ashaka undi bamarana icyumweru baratandukana ahita agurisha inzu yiyizira kigali.Abo bana 2 mama wabo ni umwe RIP madame senderi
  • IRANKUNDA MOISE 4 years ago
    UWOMWANA NAMUKUNZE PFITE IMYAKA 13 NIFUZAGAKO YAMBERA UMUGORE MUMYAK 12 IRIMBERE THE nke you sormach





Inyarwanda BACKGROUND