Umukobwa wa Senderi International Hit yamusabye kwitwara neza mu muziki agatwara ibikombe, hanyuma uyu muhanzi nawe asezerana n’umwana we ko azagira amanota menshi mu ishuri kandi agakomeza kuba uwa mbere mu ishuri, dore ko kuva yatangira ishuri asanzwe aba uwa mbere.
Ubwo Inyarwanda.com yasangaga Senderi International Hit ari kumwe n’umukobwa we, twagiranye ikiganiro n’uyu muhanzi ndetse n’umwana we, ku ruhande rwa Senderi akaba yashimangiye ko n’ubwo atarashaka umugore uyu mukobwa ari umwana we wa kabiri, gusa ngo ntazongera kubyara atarashaka umugore kuko mu minsi micye ateganya gushakana n’umukunzi we avuga ko bameranye neza muri iyi minsi.
Senderi International Hit n'umukobwa we buri umwe yahawe inshingano
Senderi mu bitwenge ati: “Uyu mukobwa ni umwana wanjye wa kabiri nabyaye nyine ukuntu n’ubwo ntarashaka umugore, gusa ubu mu minsi iri imbere ndashaka gukora ubukwe kuko umukunzi ndamufite, uwo niwe tuzabyarana undi mwana. Uyu mwana wanjye ubu dufitanye amasezerano, hari ibyo yansabye nanjye ngira ibyo musaba kandi ndabona twese bigenda neza”.
Ku ruhande rw’uyu mukobwa wa Senderi wari ufite n’igikombe uyu muhanzi aherutse kwegukana muri Salax Awards, ahamya ko yishimiye cyane kubona umubyeyi we yegukana iki gikombe kandi akaba yaramusabye ko n’ubutaha hatazagira ukimutwara, hanyuma Senderi nawe akaba yaramusabye ko n’ubwo asanzwe aba uwa mbere mu ishuri yakongera amanota none ubu akaba yaragize amanota 97 ku ijana, agahita animukira mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuko arangije mu mwaka wa kane.
Umukobwa wa Senderi n'igikombe se aherutse kwegukana muri Salax Awards
Uyu mwana kandi avuga ko Senderi yamwijeje ko azasubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yo mu mwaka utaha kandi akazayitwaramo neza, by’umwihariko akavuga ko akunda cyane indirimbo ya se yitwa “Icyomoro” kuburyo buri joro adashobora kuryama atabanje kuyumva. Icyakora n’ubwo ashyigikira Senderi nk’umubyeyi we, uyu mwana avuga ko mu bahanzi bo mu Rwanda bandi yikundira Knowless cyane.
REBA HANO INDIRIMBO "ICYOMORO" YA SENDERI UYU MWANA WE AKUNDA CYANE
Senderi ngo agomba gusubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kandi akitwara neza kugirango atababaza umwana we
Tugarutse kuri Senderi International Hit, yemeza ko uyu mwana we ibyo yamusabye koko yabikoze kandi nawe akaba agomba gukora ibishoboka byose akongera kwegukana igikombe cya Salax Awards cy’umwaka wa 2014 mu njyana ya Afrobeat kandi akanasubira muri Primus Guma Guma Super Star, kuburyo atazababaza uyu mwana we bikaba byamuviramo no gusubira inyuma mu masomo ye.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA SENDERI YAGIRIWEMO INAMA N'UMUKUNZI WE
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO