RFL
Kigali

VIDEO-Riderman ageze kure umushinga wa album ye UKURI ateganya kumurikira rimwe na DRAME

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/02/2015 14:24
5


Ku myaka 28 y’amavuko afite, umuraperi Riderman yanyuze muri byinshi, yaramamaye cyane mu Rwanda, yarafunzwe, yarakundanye, yabonye abazira ubusa n’abazira ukuri, yaboze zimwe mu nshuti ze bakuranye zitabye Imana n’ibindi byinshi, ibi byose ni nabyo bikubiye kuri album ye nshya arimo atunganya yise UKURI.



Uyu muraperi avuga ko arimo akora ibishoboka byose ku buryo hagati y’ukwezi kwa Mata na Kanama 2015 agomba gukora igitaramo gikomeye azamurikiramo icya rimwe album ze ebyiri aheruka gukora harimo Drame iri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa yarangije umwaka ushize wa 2014 hamwe n’Ukuri arimo atunganya.

Riderman

Nyuma yo gukora album 5 zanakunzwe cyane mu Rwanda, uyu muraperi asanga iki aricyo gihe cyiza cyo gukora album ikubiyemo ukuri ku buzima bwe bwite hamwe n’isomo ry’ubuzima mu myaka 28 amaze ku isi, ibi akaba yabidutangarije ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya kuri iyi album yise ‘Umutekamutwe’, asohoye nyuma yo gushyira hanze indi ndirimbo yaje iherekejwe n’amashusho yayo yise ‘Ntukazubare’ nayo izagaragara kuri album ‘UKURI’.

Reba amashusho y'indirimbo 'Ntukazubare'

Mu kiganiro na Riderman ubwo yatugezagaho izi ndirimbo ze ebyiri zikaza zimwe muri 12 zizagaragra kuri iyi album ye nshya twatangiye tumubaza impamvu yayise UKURI. Mu magambo ye Riderman yagize ati “ Album yitwa UKURI kubera ko bwa mbere bwo hariho ukuri ku byagiye bimbaho mu minsi ishize, igihe nakoraga impanuka, igihe nafungwaga, donc naririmbye ahanini ubuzima nabayemo muri icyo gihe, hakabamo abantu bishimiye mu bihombo byanjye, ni ukuri kubijyanye nibyo bintu nanyuzemo hakabaho n’ubutumwa bw’ukuri nanone kujyanye nibyo abantu babamo mu buzima bwabo bwa buri munsi, urukundo, hari n’ikindi natekereje amanigga yanjye(inshuti) yapfuye nka Dr Jack, natekereje kubatura indirimbo.Mu by’ukuri natekereje kuyita ukuri kubera inkuru nyinshi z’impamo ziyiriho.”

Kugeza ubu Riderman amaze gusohora indirimbo zitandukanye kuri iyi album harimo iyo yise ‘Nyenyeri’, ‘Bunguka bate’ft Bull Dogg, ‘Isi ya ninjoro’ ft Green P, ‘Umutekamutwe’ na 'Ntukazubare'.

Riderman

Tumubajije icyo arimo akora kugirango izina rye rirenge imbibe z’u Rwanda abe umuhanzi mpuzamahanga. Riderman yagize ati “ Bihera ku ndirimbo nagiye nkora mu minsi ishize ziri mu ndimi mpuzamahanga, nicyo kerecyezo ndimo, kuri uyu mwanya ndimo gukora amavideo atandukanye ngirango mu minsi iri imbere muzabona Piquant, proudly African, Let’s you go,..ni indirimbo nyinshio zitandukanye ziri mu gifaransa n’icyongereza.So, izo video nimara kuzikora nzagerageza kuzishyira ku rwego mpuzamahanga, ndacyari gushaka abantu tuzafatanya mu rwego rwo kugirango tubashe kuzipublia ariko urebye nicyo kintu ndimo gukoraho ubwo amashusho nasohoka tuzagerageza kuyashyira ku isoko mpuzamahanga maze turebe icyavamo Insh’Allah”

Reba amagambo agize indirimbo Piquant


Reba amagambo agize indirimbo Drame

Reba amagambo agize indirimbo 'Proudly african'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • igisumiziii c9 years ago
    wooow riderman all the way arayoboye ntabanga ninde muhanzi wo mu rda ufite indirimbo nkizuyumusaza riderzo igisumizi tukurinyumaaa
  • passy9 years ago
    turamushyigikiye ariko zanoze neza kuko izo album ntizoroshye birakaze
  • IMF9 years ago
    Turamwemera umusaza ni danger yagize hit kuva kera nanubu arabayoboye
  • Annet9 years ago
    igisumizi forever ! turakwemera uri uwambere kd uzahora uri uwambere Amamara musaza, ni burundu kbsa peace
  • b-djizo6 years ago
    coolanga musaza!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND