Nyuma y’ibintu yagiye anyuramo mu rukundo, umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy yabitekerejeho ndetse aranabisesengura cyane asanga hari amakosa yagiye akora mu rukundo ndetse akanakora amahitamo adakwiye, ari nabyo yakubiye mu ndirimbo ye nshya yitwa “Burinde bucya”.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya yitwa “Burinde bucya”, yadutangarije ko yayikoze nyuma yo gutekereza ku bintu bitandukanye yagiye anyuramo mu rukundo agasanga hari byinshi yagiye akosa ndetse ahandi agasanga yakoze amahitamo mabi.
Mu byo Meddy avuga ko yagiye akosa mu rukundo cyangwa rimwe na rimwe agakora amahitamo adakwiye, harimo nko kuba yarajyaga atandukana n’umukunzi we bapfuye ibintu byoroheje yari akwiye kwihanganira, cyangwa se agakora amahitamo nabi akirengagiza ko urukundo ari ukwihanganira uwo ukunda no guha agaciro ibyiza agukorera kuruta agakosa gato ashobora kugwamo, ndetse ko mu rukundo atari byiza ko wabona isha itamba ngo ute n’urwo wari wambaye. Ibyo byose bikaba byaratumye abona ko umuntu akwiye gushishoza mu gihe ahitamo umukunzi ariko agashishoza kurutaho igihe agiye kumureka no guhitamo uwo amusimbuza.
Gusa nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo ya Meddy, aba asa n’aho yagarukiye uwo bigeze gukundana ariko we ku giti cye mu kiganiro twagiranye yirinze guhamya niba yaba yarasubiranye n’umwe mu bo bakundanye cyera ndetse ntanavuga byinshi ku bijyanye n’uko kugeza ubu yaba afite umukunzi, ariko avuga ko iyi ndirimbo yayikoze ngo n’abandi bose bumvireho bajye bashishoza bamenye ko mu rukundo kwihangana no gushishoza mbere yo gufata icyemezo ari iby’ingenzi.
UMVA HANO INDIRIMBO "BURINDE BUCYA"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO