RFL
Kigali

Izina Kanyombya rikomeje guteza impaka ndende hagati y'uryitwa n'uvuga ko ari igihangano cye

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2014 16:43
37


Izina “Kanyombya” rikomeje guteza ikibazo hagati ya Kayitankore Ndjoli ari nawe wamenyekanye kuri iri zina ndetse na Habyarima Charles; umuyobozi w’itorero Abasare ari naho izina Kanyombya ryatangiye kumvikana bwa mbere, Charles Habyarimana akavuga ko iri zina ari irye mu gihe Kanyombya nawe avuga ko ntacyo yavugana n’imbwa.



Mu kiganiro Kayitankore uzwi nka Kanyombya yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko uyu mugabo Habyarimana Charles yagiye ashaka ko bagirana amasezerano akamwemerera gukoresha iri zina ariko kugeza ubu akaba ntacyo yavugana n’imbwa, anavuga ko yajya kumurega kandi ko niba adafite aho arega yazamubwira akamurangira, yaba yumva ibyo akora abiterwa n’inzara yamwishe akajya aza iwe akamugaburira.

Kanyombya asanga Habyarimana Charles yaba avugishwa n'inzara

Kanyombya asanga Habyarimana Charles yaba avugishwa n'inzara

Kayitankore ati: “Nta masezerano ngirana n’imbwa, niba yashonje agende iwanjye bamugaburire! Amasezerano ni ukuvuga ngo umuntu mwumvikanye amafaranga arayaguha, uriya se ni igiki? Njye ntabwo nkorana n’umuntu ukunda amafaranga cyane... Uriya ngo yashakaga kunjyana mu nkiko? Azabigerageze azumva ukuntu abantu baburana, niba ashaka n’aho ajya kuregera azambwira murangire. Ese ubundi abatiza abantu? Ubuse ko nshaka kujya nitwa “amafaranga” abayakora bazandega? Uriya niba aba yashonje ajye aza iwanjye bamugaburire, n’uyu munsi iwanjye batetse inyama aze...”

Kayitankore kandi ahamya ko akunda iri zina kandi akaba aryemera kuko rimuha icyo kurya, kuri we nk’umuntu ufite izina rye bwite akaba atakwibuza amahirwe yo kwitwa izindi zina afata nk’iry’ubucuruzi kuko rimufasha kubona amafaranga, n’ubwo yakwitwa imbwa cyangwa bakamwita ikindi mu gihe rimuha icyo kurya akaba yaryemera. Ikindi kandi avuga ko Habyarimana Charles akwiye kumenya ko we izina atarishyize mu byangombwa bye, bityo akaba akwiye kugenda abwira abanyarwanda bose umwe umwe bakareka kurimwita kuko we atajya yihamagara.

Ku rundi ruhande Habyarima Charles we asanga uyu mugabo yigiza nkana kuko izina ari irye nk’igihangano cye kandi yanaryandikishije muri RDB. Mu Kiganiro na Inyarwanda.com akaba yagize ati: “Mu by’ukuri izina ntabwo yaryiyise, arikoresha bwa mbere yari mu gihangano kandi ni ikinamico nari nanditse, iryo zina narimwise kuko buri gihangano kiba gifite uko kigomba kumera, numvaga mfite impamvu ndimwise. Naranaryandikishije muri RDB kuko nandikishije igihangano kandi n’ibikigize byose biba birimo, izina yagombaga kuryubaha kuko atari irye, Kanyombya si we kuko we yitwa Kayitankore, Kanyombya si uriya ahubwo ni uwo yakinaga ari we mu gihangano cyanjye”.

Charles Habyarimana (uri hagati wambaye umupira w'umuhondo)

Charles Habyarimana (uri hagati wambaye umupira w'umuhondo)

Nk’uko Habyarimana Charles akomeza abivuga, Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombya bigeze kuvugana ko niba ashaka gukomeza akitwa iryo zina nta kibazo niba babisezerana, gusa ngo yaje kubabazwa n’uko nyuma yamweretse ko nta burenganzira na bucye afite kuri iryo zina kandi abyemererwa n’amategeko nk’umuhanzi wamuhaye iryo zina akanarikoresha bwa mbere mu gihangano cye.

Icyakoze Habyarimana Charles avuga ko ubu abona ntacyo byamumarira kujyana Kanyombya mu nkiko, ariko mu gihe yazaba afite umwanya kandi abona hari icyo byatanga yazarega uyu mugabo akareka kwiyita izina Kanyombwa kuko atari izina rye bwite, bityo akaba adakwiye no kurikoresha mu nyungu ze kandi yararihawe nk’igihangano cy’abandi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mujanama9 years ago
    kanyombya nareke kwishongora byagiswa nagende atigure kuko siwe xrikoredhejr nwmbere twese turabizi yateraga ikiraka singombwa kwina ibikoresho wakoresheje ikiraka
  • nteziryayo serge 9 years ago
    uwomukobwa yitwa chancerrine ariko naramubuze meze nabi muzaduhuze nimeroyajye 0725507114
  • ni serge9 years ago
    pfite umukobwa dukunda na ariko tumaze igihetutavugana ndagirango mumutangaze wenda mwaduhuza nimeroyajye 0725507114 yit
  • Hadidja olgha9 years ago
    ntabagabo bapfa ubusa iyo bapfuye ubusa babita ibigwari mujye mworohereza nabacamanza pe ubuse waruca gute
  • mujanama9 years ago
    kanyombya nareke kwishongora byagiswa nagende arigure kuko siwe warikoresheje bwambere twese turabizi yateraga ikiraka singombwa kwiba ibikoresho wakoresheje ikiraka
  • mujanama9 years ago
    kanyombya nareke kwishongora byagiswa nagende arigure kuko siwe warikoresheje bwambere twese turabizi yateraga ikiraka singombwa kwina ibikoresho wakoresheje ikiraka
  • 9 years ago
    nonese kanyombya arihamagara
  • Lampard9 years ago
    Barapfa Ubusa Bose Nta Wazanye Amazina Ku Isi Bayasanzeyo!
  • hagenimana emmy9 years ago
    nonese nkabo tuzi bitwa anda mazina,namakosa?ese abantu ntibitiranwa?iryo nitiku gusa nakanyombya ntiyagakwiye kwita uwugabo mugenzi we imbwa.
  • gitego9 years ago
    erega ni mwibuke ko kanyombya atihamagara !nibamureke yibereho
  • shyaka9 years ago
    kanyombya ararengana kuko ntibyanashoboka ko romuvaho kuko abantu ryabagiye mumitwe ariko nawe nareke kumwoshongoraho amutuka ngo nimbwa ubwose kanyombya we akize iki koko kiburyo yavuga ngo ajye aza amugaburire
  • kamanzi9 years ago
    ariko aba bagabo barapfa iki koko ,ubu se mbyaye umwana nkamwita kanyombya ,nazaregwa ko nakoresheje igihangano cye ra ,mugabo Charles tuza kabisa ,ubuse Habyarimana numwe mugihugu ra ubwo se iryo zina rikoreshejwe mubihangano bindi naho byaba ikibazo.
  • Jado9 years ago
    Uyumugabo yasaze ubonye iyaba Alex Kagame cg Rugamba ngo nibura tuvugeko ariwe warizanye mukinyarwanda, nafate umwanya abuze abanyarwanda kumwita kanyobya.
  • muzungu9 years ago
    ahaaaaaaaaa
  • Andy9 years ago
    Kanyombya ararengera kwita umugabo mujyenzi we imbwa! gusa ajya menya ko ashaje, izina bamureke arijyane kuko na pastor batubatije ntakiguzi twabahaye!
  • madudu9 years ago
    njori ntiyihamagarani kanyombya nyine azabyumvisha abantu ahereye kubana bimyaka itanu afite akazi ahubwo ntimugapfe ubusa murakuze
  • hum9 years ago
    Umva rero kanyombya kwita umugabo nkawe ngo ni imbwa si ikinyabupfura kibereye umuntu nkawe naho yaba yaraguhemukiye kumwita imbwa sibyo bikemura ikibazo! Ikindi kdi ayo mafranga uvuga akunda nawe urayakunda twese nuko kko niyo atumye tubona ibyo dukeneye kko nawe kujya gukina nuko ariyo washakaga nizo nyama uvuga ko watetse nazo nyine waziguze amafranga. Tuza rero ureke gutukana mwese muhahe muronke kdi ureke kwishongora ntawe umenya aho bwira ageze!!kdi usabe imbabazi pe si ibintu bibereye umugabo nkawe kumwita inbwa koko!! Hamyuma nawe charles wumve urebe kure nk umuntu mukuru kanyombya siwe wiyita ririya zina aryitwa nabamubonye arikinisha kko n umwana muto ararizi rero wihangane. Navuha urugero rwa film ya oprah yo muri Tz abantu baguma bamwita oprah kdi si igihangano cya irene iwakinnye yitwa oprah ni icy uwundi muntu!! Rero mureke gushotorana nk abana komeza wikorere akazi usabe Imana igahe umugisha ubundi utere imbere mureke amatiku! Murakoze.
  • 9 years ago
    ngpubuwndi harumuntu ugira izina rye bwite ahubwo uwo ni mbwa itangira umurizo
  • 9 years ago
    ngpubuwndi harumuntu ugira izina rye bwite ahubwo uwo ni mbwa itangira umurizo
  • drogba9 years ago
    ngo ntacyo wavugana n,imbwa? niba ufite n,ubwenge buracuritse. uzige kuvuga.





Inyarwanda BACKGROUND