RFL
Kigali

Impinduka n'amavugurura akomeye muri Miss Rwanda 2015-"Miss Ntazahembwa ingorofani"

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:20/12/2014 16:29
7


Mu gihe mu Rwanda hategerejwe ku nshuro ya kane itorwa rya Nyampinga w’igihugu 2015(Miss Rwanda 2015), Ministeri y’umuco na Siporo n’abo bafatanyije gutegura iri rushanwa baravuga ko iri rizaba rifite umwihariko mu mitegurire, impinduka zikomeye ndetse no gukosora amakosa yaranze amarushanwa nk’aya yatambutse.



Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2015, Joseph Habineza, Ministiri w’umuco na siporo yavuze ko bifuza ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryaba indashyikirwa, riteguye neza ku buryo ritazasibangana mu mitima y’abaribonye ndetse ribe n’igikorwa gifitiye abanyarwanda n’abanyamahanga akamaro.

Joe

Ministiri Joe avuga ko Miss Rwanda 2015 izaba umwihariko ndetse ikazagirira abanyarwanda n'u Rwanda akamaro

Ministiri Habineza yakomeje avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 rizaba rifite umwihariko ugereranyije n’ayaribanjirije dore ko hazibandwa ku guteza imbere umuco nyarwanda ndetse n’ubunyarwanda.Aha yagize ati:”Abakobwa bazajya muri Boot camp(umwiherero) batozwe n’umukecuru wo mu Rukari abigishe kuboha,gucunda amata,ibisakuzo,kwambara imyambaro ya Kinyarwanda no kubyina Kinyarwanda”

Ministiri Joseph Habineza yongeyeho kandi ko nyuma yo kumva uburyo abantu bakomeje kunenga uburyo iri rushanwa ritagenze neza umwaka ushize, ubu bashyize ingufu mu mitegurire ku buryo amakosa nk’ayabaye ubushize atazasubira.

PK

Miss

Ishimwe Kagame Dieudonne avuga ko amakosa yabaye ubushize atazasubira

Miss

Miss

Abanyamakuru bafashe umwanya wo kubaza ibibazo kuri iri rushanwa

Ku rundi ruhande, Ishimwe Kagame Dieudonnee ukuriye itsinda ritegura aya marushanwa yavuze ko nyuma yo kwakira ibitekerezo bitandukanye by’abanyarwanda kuri iri rushanwa, bafashe ingamba zo gushyira ingufu mu buryo Miss Rwanda yazaba Ambasaderi w’umuco nyarwanda.

Ibisabwa umukobwa ushaka kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2015

  • Kuba ari umunyarwandakazi
  • Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
  • Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
  • Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi hagati y’icyongereza n’igifaransa
  • Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
  • Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 65
  • Kuba atarigeze abyara
  • Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
  • Kudashaka umugabo mu gihe akiri Miss
  • Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
  • Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda

Cogebanque

COGEBANQUE yateye inkunga iri rushanwa ya miliyoni 35.Aha Madam Theonestine Mukabanana ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque yasobanuraga iby'iyi nkunga

Guhera kuri uyu wa gatandatu abakobwa bemerewe kwiyandikisha ku rubuga rwa www.missrwanda.rw aho guhera mu kwezi kwa mbere hazatangira igikorwa cyo kuzenguruka intara zose z’igihugu aho hazatoranywa abakobwa 25 bazavamo 15 bazajya muri boot camp(umwiherero w’abahatanira kuba Miss) uzabera kuri Kivu Serena Hotel I Rubavu guhera tariki ya 09/02/2015.

Igikorwa cya nyuma cyo gutoranya umukobwa uzaba uhiga abandi mu Rwanda mu mwaka w’2015 kizaba tariki 21/02/2015 kuri Kigali Serena Hotel aho abaturage bazaba bemerewe gutora hakoreshejwe uburyo bwa SMS.

Ibihembo bizahabwa Miss Rwanda 2015

Nk’uko byagarutsweho na Ministiri Habineza Joseph, nyuma y’uko havuzwe cyane uburyo Miss Rwanda 2014 yahawe imodoka itari imugenewe ndetse inashaje,kuri iyi nshuro Miss Rwanda 2015 azagenerwa ibihembo bitandukanye harimo:

  • Imodoka nshya ya Suzuki Swift yakozwe mu 2014 n’ibyangombwa byayo byose
  • Umushahara w’amadolari 1000(ibihumbi 700 by'amafanga y'u Rwanda) buri kwezi ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye bizagenda bitangwa n’abaterankunga b’iri rushanwa.

swift

Mu bihembo Miss Rwanda 2015 azahembwa harimo imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift yakozwe mu 2014(Photo:Internet)

Ubwo abanyamakuru babazaga amafaranga yashowe mu gutegura iri rushanwa, abaritegura bavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryashowemo amafaranga y’amanyarwanda Miliyoni 123.

Insanganyamatsiko ya Miss Rwanda 2015 iragira iti:Rwandan, Beauty, Brain, and Culture tugenekereje mu kinyarwanda:Ubunyarwanda, Ubwiza, Ubwenge n'Umuco.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aky9 years ago
    Ahubwo twagumishaho miss Rwanda ushobora no kujya muri marushanwa mpuzamahanga hakurije criteres zizwi za miss kuburyo yajya nahandi kurushanwa.hanyuma tukagira na miss culture ujya gucunda amata n ibind by umuvo nyarwanda ariko ntitubivange.kuko nitugira miss Rwanda miss culturel ntibizakunda
  • Oreste9 years ago
    Abariteguye barijambije kenshi hakagombye no guha abandi amahirwe bya bereye icyitegererezo kuko ntacyizere nanone
  • erve9 years ago
    rwanda inspiration back up numuyobozi wayo diedonne kagame congreturation mumaze kugira experiance mukomereze aho dore mwabonye minister ufite ubushake imbaraga nubushobozi mugufatanya igikorwa gifitiye abanyarwanda twese akamaro ababaca intege bo ntibabura muzabikora neza turabyizeye nushinzwe umuco bwana Makuza mukomerezaho
  • erve9 years ago
    rwanda inspiration back up numuyobozi wayo diedonne kagame congreturation mumaze kugira experiance mukomereze aho dore mwabonye minister ufite ubushake imbaraga nubushobozi mugufatanya igikorwa gifitiye abanyarwanda twese akamaro ababaca intege bo ntibabura muzabikora neza turabyizeye nushinzwe umuco bwana Makuza mukomerezaho
  • erve9 years ago
    rwanda inspiration back up numuyobozi wayo diedonne kagame congreturation mumaze kugira experiance mukomereze aho dore mwabonye minister ufite ubushake imbaraga nubushobozi mugufatanya igikorwa gifitiye abanyarwanda twese akamaro ababaca intege bo ntibabura muzabikora neza turabyizeye nushinzwe umuco bwana Makuza mukomerezaho
  • dada9 years ago
    Kuliyo condition yokuvuga ngo kuba atarigeze abyara bayihindure bavugengo kubatarigeze atwita. Kuko umwali ashoborakuba atarabyaye aliko akaba yaratwite akanyuza iyibusamo......
  • nkundimana junior 9 years ago
    Nibyokoko bashikibacu namuco bagaragaza bazatoranye uwubyujuje kandi barahari pe bazirinde amarangamutima murakoze nyagasani azite kuba toranya Ba Miss noherinziza numwaka mushya kumfubyi nabapfakazi nabarwayebose bakomeze kwihangana murirusange umwakamushya kubanyarwanda boseee.......





Inyarwanda BACKGROUND