Mu gihe mu Rwanda hategerejwe ku nshuro ya kane itorwa rya Nyampinga w’igihugu 2015(Miss Rwanda 2015), Ministeri y’umuco na Siporo n’abo bafatanyije gutegura iri rushanwa baravuga ko iri rizaba rifite umwihariko mu mitegurire, impinduka zikomeye ndetse no gukosora amakosa yaranze amarushanwa nk’aya yatambutse.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2015, Joseph Habineza, Ministiri w’umuco na siporo yavuze ko bifuza ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryaba indashyikirwa, riteguye neza ku buryo ritazasibangana mu mitima y’abaribonye ndetse ribe n’igikorwa gifitiye abanyarwanda n’abanyamahanga akamaro.
Ministiri Joe avuga ko Miss Rwanda 2015 izaba umwihariko ndetse ikazagirira abanyarwanda n'u Rwanda akamaro
Ministiri Habineza yakomeje avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 rizaba rifite umwihariko ugereranyije n’ayaribanjirije dore ko hazibandwa ku guteza imbere umuco nyarwanda ndetse n’ubunyarwanda.Aha yagize ati:”Abakobwa bazajya muri Boot camp(umwiherero) batozwe n’umukecuru wo mu Rukari abigishe kuboha,gucunda amata,ibisakuzo,kwambara imyambaro ya Kinyarwanda no kubyina Kinyarwanda”
Ministiri Joseph Habineza yongeyeho kandi ko nyuma yo kumva uburyo abantu bakomeje kunenga uburyo iri rushanwa ritagenze neza umwaka ushize, ubu bashyize ingufu mu mitegurire ku buryo amakosa nk’ayabaye ubushize atazasubira.
Ishimwe Kagame Dieudonne avuga ko amakosa yabaye ubushize atazasubira
Abanyamakuru bafashe umwanya wo kubaza ibibazo kuri iri rushanwa
Ku rundi ruhande, Ishimwe Kagame Dieudonnee ukuriye itsinda ritegura aya marushanwa yavuze ko nyuma yo kwakira ibitekerezo bitandukanye by’abanyarwanda kuri iri rushanwa, bafashe ingamba zo gushyira ingufu mu buryo Miss Rwanda yazaba Ambasaderi w’umuco nyarwanda.
Ibisabwa umukobwa ushaka kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda 2015
COGEBANQUE yateye inkunga iri rushanwa ya miliyoni 35.Aha Madam Theonestine Mukabanana ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque yasobanuraga iby'iyi nkunga
Guhera kuri uyu wa gatandatu abakobwa bemerewe kwiyandikisha ku rubuga rwa www.missrwanda.rw aho guhera mu kwezi kwa mbere hazatangira igikorwa cyo kuzenguruka intara zose z’igihugu aho hazatoranywa abakobwa 25 bazavamo 15 bazajya muri boot camp(umwiherero w’abahatanira kuba Miss) uzabera kuri Kivu Serena Hotel I Rubavu guhera tariki ya 09/02/2015.
Igikorwa cya nyuma cyo gutoranya umukobwa uzaba uhiga abandi mu Rwanda mu mwaka w’2015 kizaba tariki 21/02/2015 kuri Kigali Serena Hotel aho abaturage bazaba bemerewe gutora hakoreshejwe uburyo bwa SMS.
Ibihembo bizahabwa Miss Rwanda 2015
Nk’uko byagarutsweho na Ministiri Habineza Joseph, nyuma y’uko havuzwe cyane uburyo Miss Rwanda 2014 yahawe imodoka itari imugenewe ndetse inashaje,kuri iyi nshuro Miss Rwanda 2015 azagenerwa ibihembo bitandukanye harimo:
Mu bihembo Miss Rwanda 2015 azahembwa harimo imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift yakozwe mu 2014(Photo:Internet)
Ubwo abanyamakuru babazaga amafaranga yashowe mu gutegura iri rushanwa, abaritegura bavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ryashowemo amafaranga y’amanyarwanda Miliyoni 123.
Insanganyamatsiko ya Miss Rwanda 2015 iragira iti:Rwandan, Beauty, Brain, and Culture tugenekereje mu kinyarwanda:Ubunyarwanda, Ubwiza, Ubwenge n'Umuco.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO