RFL
Kigali

Igikorwa cya ALS Ice Bucket Challenge kiri gukorwa n'ibyamamare gisobanuye iki?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/08/2014 14:22
1


Muri iyi minsi hirya no hino ku isi,mu bitangazamakuru bitandukanye haragaragara igikorwa gitangaje aho abantu benshi cyane cyane ibyamamare bimenaho cyangwa bakamenwaho amazi akonje cyane.Iki gikorwa cyiswe Ice Bucket Challenge.Muri iyi nkuru turarebera hamwe icyo igi gikorwa gisobanuye.



Ice Bucket Challenge cyangwa ALS Ice Bucket Challenge ni igikorwa cyo kwisukaho amazi akonje cyane yuzuye indobo mu rwego rwo gutera inkunga umuryango witwa ALS Association.

ALS Association ni iki?

ALS Association ni umuryango utegamiye kuri leta wo muri Leta zunze ubumwe za America ugamije gukusanya inkunga yo gukora ubushakashatsi ndetse no kurwanya indwara yitwa Amyotrophic Lateral Sclerosis izwi nka Lou Gehrig’s disease.Iyi ikaba ari indwara ifata ubwonko ndetse ikaba ihitana abantu benshi ku isi.

Ice Bucket Challenge

Ku bijyanye n’uwaba yarazanye bwa mbere iki gitekerezo ntibivugwaho rumwe.Bamwe bavuga kobyaturutse ku gikorwa cyabaye mu mwaka w’2013 cyitwagaga Cold Water Challenge cyamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho mu rwego rwo kurwanya indwara ya Cancer byasabaga gusimbukira mu mazi akonje cyane.

Ice Bucket Challenge yamamaye cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika tariki ya 30/6/2014 ubwo mu kiganiro gikomeye cyitwa Morning Drive gica kuri televiziyo ya Golf Channel batambutsagaho ibijyanye na Ice Bucket Challenge.Nyuma y’igihe gito umunyamakuru ukomeye witwa Matt Lauer,abisabwe n’uwitwa Greg Norman yisutseho amazi akonje cyane mu kiganiro cyitwa Today Show.

u

Justin Bieber na Lady Gaga muri Ice Bucket Challenge

nn

Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook nawe yagezweho na Ice Bucket Challenge

nn

George W Bush wahoze uyobora USA nawe Ice Bucket Challenge yamugezeho

jkk

Umuherwe Bill Gates nawe ntiyatanzwe muri Ice Bucket Challenge

P

James Lebron nawe ntiyatanzwe muri ALS Ice Bucket Challenge

xx

Abashinzwe umutekano nabo ntibasigaye inyuma muri ALS Ice Bucket Challenge

Ice Bucket Challenge ikorwa gute?

Ubundi umuntu runaka asaba mugenzi we ko mu gihe kitarenze amasaha 24 amufata amashusho amumenaho amazi akonje cyane yuzuye indobo yabyemera agatanga amadorali 10 yabyanga cyangwa byamunanira agatanga amadorali ya America 100.

Ice Bucket Challenge imaze kwamamara cyane kubera ibyamamare biyikora

Kugeza ubu,igikorwa cya Ice Bucket Challenge rimaze kwamamara cyane ku isi aho ibyamamare byinshi umunsi ku munsi bigaragara byisukaho amazi menshi akonje yuzuye indobo.

Mu byamamare bimaze kugerwaho na Ice Bucket Challenge harimo perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama wabisabwe n’uwitwa Ethel Kennedy ariko yarabyanze yaemera gutanga amadorali 100.

Kugeza ubu ibyamamare bitandukanye haba mu mikino,politiki,mu muziki ndetse n’aabandi benshi.

Reba hano umutoza w'ikipe ya Chelsea Jose Morinho akora Ice Bucket Challenge

Reba umuherwe Bill Gates nawe akora Ice Bucket Challenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nkaho babikoze bakarwanya ebola itumereye nabi bari kubikora ku ndwara atanazwi...yewe abazungu weee





Inyarwanda BACKGROUND