Nyuma y’amasaha macye cyane hatangajwe abagize guverinoma nshya y’u Rwanda Habineza Joseph bikagaragara ko yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, binyuze ku mbuga nkoranyambaga byagaragaye ko uyu mugabo akunzwe cyane ndetse ko ari umwe mu bishimiwe cyane kuba bagaragaye muri iyi Guverinoma.
Binyuze ku rubuga rwa twitter, hakozwe akantu gasanzwe kazwi ku izina rya hashtag (# tag) kitwa “Joe while you were way” bishatse kuvuga ngo “Joe igihe utari uhari”, aka kajambo kakaba gakomeje gukoreshwa cyane n’abantu benshi cyane bagenda bagaragaza ibyagiye biba ubwo Minisitiri Habineza Joseph atari ahari, akaba yari amaze imyaka isaga itatu ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Nigeria na Ghana.
Habineza Joseph yashimiye Perezida Kagame kuba yongeye kumugirira icyizere
Abantu batandukanye bakomeje kwerekana ibyagiye biba Habineza adahari
Nk’uko bigarara kuri izi mbuga nkoranyambaga, Habineza Joseph uzwi nka Joe yahawe ikaze n’abanyarwanda mu buryo bugaragara, aho benshi bamugaragariza ko bamwishimiye cyane kandi bakaba bamufitiye icyizere ko azakemura byinshi mu bibazo bigaragara mu mukino, muzika, umuco n’ibindi byose iyi Minisiteri agiye kuyobora ifite mu nshingano.
Joseph Habineza yabaye Ministiri w’umuco na siporo kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya, ahita asimburwaho na Protais Mitali ari nawe yongeye gusimbura kuri uyu mwanya. Nyuma yo kwegura yaje guhagararira u Rwanda muri Nigeria, ubu yari aruhagarariye muri Nigeria na Ghana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO