RFL
Kigali

Ibyishimo byinshi ku rubyiruko rw'u Rwanda kubera Habineza Joseph wongeye kuba Minisitiri - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2014 14:38
18


Nyuma y’amasaha macye cyane hatangajwe abagize guverinoma nshya y’u Rwanda Habineza Joseph bikagaragara ko yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, binyuze ku mbuga nkoranyambaga byagaragaye ko uyu mugabo akunzwe cyane ndetse ko ari umwe mu bishimiwe cyane kuba bagaragaye muri iyi Guverinoma.



Binyuze ku rubuga rwa twitter, hakozwe akantu gasanzwe kazwi ku izina rya hashtag (# tag) kitwa “Joe while you were way” bishatse kuvuga ngo “Joe igihe utari uhari”, aka kajambo kakaba gakomeje gukoreshwa cyane n’abantu benshi cyane bagenda bagaragaza ibyagiye biba ubwo Minisitiri Habineza Joseph atari ahari, akaba yari amaze imyaka isaga itatu ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Nigeria na Ghana.

Habineza Joseph yashimiye Perezida Kagame kuba yongeye kumugirira icyizere

Habineza Joseph yashimiye Perezida Kagame kuba yongeye kumugirira icyizere

joe

joe

joe

joe

Joe

JOE

Abantu batandukanye bakomeje kwerekana ibyagiye biba Habineza adahari

Nk’uko bigarara kuri izi mbuga nkoranyambaga, Habineza Joseph uzwi nka Joe yahawe ikaze n’abanyarwanda mu buryo bugaragara, aho benshi bamugaragariza ko bamwishimiye cyane kandi bakaba bamufitiye icyizere ko azakemura byinshi mu bibazo bigaragara mu mukino, muzika, umuco n’ibindi byose iyi Minisiteri agiye kuyobora ifite mu nshingano.

joe

joe

joe

Joseph Habineza yabaye Ministiri w’umuco na siporo kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya, ahita asimburwaho na Protais Mitali ari nawe yongeye gusimbura kuri uyu mwanya. Nyuma yo kwegura yaje guhagararira u Rwanda muri Nigeria, ubu yari aruhagarariye muri Nigeria na Ghana.

Manirakiza Théogène

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndabizi9 years ago
    Umusaza numusaza turishimye cyane cyane oyeeeeeeeeeee tugiye kongera turye umuziki numupira
  • 9 years ago
    IKAZE WARI UKUMBUWE GARUKA MU RWAWE MUSAZA!!!!!!!
  • Richard9 years ago
    welcome mister wari ukumbuwe cyaneee peeee imana izagufashe mumirimp yawe
  • umutesi brigitte9 years ago
    TURAKWISHIMIYE KONGERA KUBANA NAWE MUBYEYI.
  • Emmy 9 years ago
    Turakwishimiye Kugaruka ministiri.
  • ti wai9 years ago
    oya naze byari bikenewe pe!kndi His Excellence areba kure pe nakomeze ayobore!proud of Him kbsa
  • koko9 years ago
    eeeeh,ibi birashimishije joe urashoboye peeee
  • jay9 years ago
    ndakwemera peeeee!!!!!!!!
  • teo 9 years ago
    senderi na miss gusa se ??hari abakoze ibiruta ibi kure ntibavugwa nuko abo abo aribo musebya bakicecera nintama
  • teo 9 years ago
    senderi na miss gusa se ??hari abakoze ibiruta ibi kure ntibavugwa nuko abo abo aribo musebya bakicecera nintama
  • teo 9 years ago
    senderi na miss gusa se ??hari abakoze ibiruta ibi kure ntibavugwa nuko abo abo aribo musebya bakicecera nintama
  • azizi9 years ago
    Turanezerewe pe aba bagabo bari bazi sport nuko bagiriwe amatiku nabamwe mubarisha umunwa turamusaba ashishoze ashyireho Jules Kalisa kuba PS we cyangwa amusimbuze Degaule kuko bose nabanyamujyi ariko bazi ubwenge Degaule arihasi mumyumvire
  • Alexis9 years ago
    Joe azi ku entertaining abanyarwanda yatuzaniye abasani benshi Shaggy,Sean paul,azana luck dube ataratabaruka yazanye abastars ba football muri one dollar compain ubu tugiye kujya tujya muri stade gufana kuko dushobora kwishima noneho azatuzanira Cristiano na Messi basure urwibutso rwo ku kamonyi uyu mugabo ndamukunda cyane
  • 9 years ago
    arakaza Wenda ruhago yagarura isura
  • 9 years ago
    warucyenewe urisanga n iwawe
  • uwera jojo9 years ago
    Turakwishimiye cyaneee!!!!akazi keza!!!
  • Shasa9 years ago
    Ntawaturangira aho twarebera kumurongo wa internet uko umuhango wo kurahira wagenze ejo ko tutashoboye kubikurikira yaba akoze cyane.
  • 9 years ago
    warucyenew?e urisanga n iwawe





Inyarwanda BACKGROUND