Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/11/2014 i Kigali mu nyubako ya Kigali City Tower hasojwe ibirori by’akataraboneka bya Kigali fashion week ku nshuro yabyo ya gatatu bitegurirwa mu Rwanda bigahuza abanyamideri baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Kuri iyi nshuro abahanga mu gukora ibijyanye n’imideri ndetse n’abayerekana mu ruhame baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Bwongereza, u Burundi, Zambia, Uganda, Suede n’ibindi bakaba bigaragarije abari bitabiriye ibi birori.
Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, Miss Kigali 2007 Akazuba Cyntia, Miss Umutoniwase Marlene hamwe n’abandi banyampinga bo mu mashuri makuru naza kaminuza tutibagiwe n’abasore batandukanye b’abanyarwanda babifashijwemo n’abahanga imideri bo mu Rwanda bari bayobowe na Francis Zahabu bakaba bahanyuranye ishema bagaragariza amahanga aho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’o guhanga imideri no kuyimurika.
Ibi birori bikaba byari byitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, naho umuyobozi mukuru wahagaragaye yaje gushyigikira iki gikorwa akaba ari Amb. Minisitiri w’umuco na siporo Habineza Joseph.
Reba uko byari byifashe mu mafoto yivugira
Abakobwa berekana imideri bari babukereye
Hamuritswe imideri ya moko atandukanye
Abasore nabo ntibatanzwe kumurika imideri ya kigabo
Miss Akazuba Cyntia nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore nawe yamuritse imideri
Miss Mutoniwase Marlene nawe ntiyatanzwe
Nyuma y'iminsi mike akoze ubukwe, Nirere Shanel nawe yitabiriye ibi birori yambaye kinyafurika
Nizeyimana Selemani
Amafoto/Kitoko Jean Chris
TANGA IGITECYEREZO