Anita Pendo umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba wa hano mu Rwanda ntiyitabiriye igitaramo yari yatumiwemo cyateguwe n’umuhanzi Eddy Kamoso w’i Burundi kubera ibitarubahirijwe byari mu masezerano,ibi bikaba byaramubabaje cyane kuko yari ategerejwe n'abatari bake muri iki gihugu.
Igitaramo Anita Pendo yari yatumiwemo kitwaga Moto kikaba cyaritabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo umunyakenyakazi Esther Wahome,Emile Nzeyimana wo mu Rwanda, itsinda One Nation Gospel n’abandi.
Esther Wahome umuhanzikazi ukomeye muri Kenya yitabiriye igitaramo cya Eddy Kamoso
Eddy Kamaso wakoze ibitaramo bibiri mu minsi ibiri ikurikirana, Anita Pendo yari kuboneka gusa mu cyo kuwa 27 Werurwe cyabereye mu mujyi wa Bujumbura kuri Musee Vivant kuko aricyo cyasabaga gushyirwamo imbaraga nyinshi.
Byari biteganijwe ko mu gitondo cyo kuwa 28 Werurwe aribwo Anita Pendo yari guhita ategerwa indege akagaruka i Kigali kuko yari ategerejwe muri PGGSS5 i Nyamagabe kuwa 28 Werurwe 2015 kandi ibyo na Eddy Kamoso yari abizi.
Nyuma yo kumenya amakuru mpamo y’uko Anita Pendo atigeze ajya i Burundi ibyo bikababaza cyane abari bishimiye kumubona yo, bamwe baganiriye na inyarwanda.com bavuze ko batengushywe na Anita Pendo kuko bamutegereje bakamubura,hakaba hari abavuga ko yari yibereye mu bya Guma Guma.
Inyarwanda.com twabajije Anita Pendo icyamuteye kubeshya abarundi ndetse n’abanyarwanda bamwumvise atangaza ko azitabira igitaramo cy'ivugabutumwa cya Kamoso, adusubiza ahamya ko nta gahunda yishe ahubwo ko yiseguye ku Barundi kuko nawe byamubabaje cyane kutahaboneka kuko atari we byaturutseho.
Anita Pendo ati “Sister wanjye(mushiki wanjye) ubu nahangayitse kabisa indege yawe yabuze” ati “Iyo niyo sms(ubutumwa bugufi) Kamoso yanyandikiye kuko nagombaga kugenda kuwa gatanu nkagaruka Samedi(kuwa gatandatu) mu gitondo for Guma Guma(muri Guma Guma). Ikibazo cyabaye indege ishobora kungarurira igihe kugirango ngere Nyamagabe”
Anita Pendo yababajwe cyane na Kamoso watumye abeshya abarundi n'abandi bose bumvise ibyo yatangaje
Anita Pendo avuga ko yabyakiriye uko Eddy Kamoso yabimubwiye gusa ngo byaramubabaje cyane kuko wasanga hari abarundi bamufashe nabi na cyane ko atari i Burundi ngo yisobanure gusa ngo ntajya akunda guca imanza, ati”Abarundi ndabasavye ikigongwe kubera ko ntaje ariko ntabwo ari amakosa yanjye.”
Iki nicyo gitaramo Anita Pendo yari yatumiwemo
Nyuma y’ibitangazwa na Anita Pendo, Inyarwanda.com twaganiriye na Eddy Kamoso wari wamutumiye, bikarangira abarundi bamubuze, Kamoso ntiyahuje na Pendo kubyo yadutangarije kuko yavuze ko yabuze indege yagenda amasaha yifuzwaga na Anita Pendo kuko ngo yashakaga imutwara mu ijoro ryo kuwa gatanu mu gihe Anita Pendo we yabwiye inyarwanda ko yari yavuganye na Kamoso ko azagaruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa gatandatu(28 Werurwe)
Nubwo hari abavuga ko Kamoso yaba yarabuze ayo kwishyura indege yari kugarura Anita Pendo,bamwe bakaba bamufata nk'umutekamutwe, Eddy Kamoso avuga ko abantu bapanga Imana igapangura, ari we ndetse na Anita ngo nta numwe wabarwaho ikosa kuko byavuye ku ibura ry’indege .
Eddy Kamoso ati “Urapanga Imana igapangura,Abe Anitha cyangwa je(njye) nta numwe atabishatse,byavuye ku ndege kuko twabuze indege yagenda amasaha Anitha yifuzaga.yashakaga gukora kuri Musée Vivant uwo munsi nyine agasubirayo muri iryo joro kuko yarafite akandi kazi samedi(kuwa 6) muri Gumaguma."
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Eddy Kamoso ntahuza n'ibitangazwa na Anita Pendo ku bijyanye n'indege
Nubwo Anitha Pendo atahabonetse, Eddy Kamoso arashima Imana kuko Ayabba Paulin Kwizera(wa hano mu Rwanda) ariwe wayoboye icyo gitaramo mu mwanya wa Anitha Pendo kandi bikagenda neza.
Ati “Ariko ndashima cyane kuko Ayaba Paulin yarakoze nawe kandi ashimisha abantu,so Anitha ategerejwe na benshi dufite iyindi concert (igitaramo) nini cyane turi gutegura yitwa We are One concert tuzakorera mu Rwanda no mu Burundi nziko bazashumbushwa tu.”
Igitaramo Moto cya Eddy Kamoso cyashimishije abatari bacye bakibonetsemo ndetse amakuru atugeraho aturutse kuri bamwe bakitabiriye avuga ko na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yabatangarije ko yifatanije nabo mu buryo bw’umwuka dore ko akunda gushyigikira cyane ibikorwa by’ivugabutumwa na cyane ko umugore we ari umwe mu bafite amatorero akomeye i Burundi.
Esther Wahome ari kuririmba muri icyo gitaramo
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO