Mu gihugu cya Nepal habaye umutinito wahitanye imbaga y’abaturage ndetse wangiriza byinshi cyane birimo amazu, imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Nk’uko urubga rwa BBC rubitangaza, abaturage bo muri iki gihugu bamaze gukurwa mu mazu yabo bubakirwa amahema ngo bahunge uyu mutingito ukomeye cyane dore ko wageze no mu bihugu bituranye na Nepal nk’u Buhinde, Bangladesh, Tibet ndetse no ku musozi wa Everst.
Abaturage bahungiye mu mahema ahitaruye umujyi
N’ubwo abagera kuri 2200 aribo gusa bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu mutingito abayobozi b’iki gihugu baratangaza ko hakiri abandi benshi bataraboneka n’ubo barimo gukoresha uko bashoboye ngo bashakishe uko babatabara.
N'ubwo imirambo 2200 ariyo gusa imaze kuboneka, haracyacukurwa amazu yaguye ngo barebe ko hari abagihumeka
Uyu mutingito wibasiye cyane cyane umurwa mukuru Kathmandu ndetse n’umujyi wa Pokhara ku gipimo cya magnitude 7,8
Iki gihugu cya Nepal, gituwe n’abaturage basaga miliyoni 27, kiri ku mugabane wa Aziya, giherereye hagati y’igihugu cy’u Buhibde, u Bushinwa na Bangladesh.
Reba amafoto y’uko bimeze
Amarira ni menshi ku baburiye ababo muri uyu mutingito
Haracyakorwa ubutabazi bw'ibanze
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO