RFL
Kigali

Abakobwa 5 bazahagararira intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2015 nabo bamenyekanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:11/01/2015 14:49
40


Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10/01/2015 hatangijwe igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira intara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015, igikorwa cyahereye i Musanze hatoranywa abakobwa 5 bazahagararira intara y’Amajyaruguru.



kuri iki cyumweru iki gikorwa cyakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba aho abakobwa bifuza guhagararira iyi ntara bahuriye kuri Hotel Gorilla iherereye mu mujyi wa Rubavu maze hatoranywamo 5 bahize abandi bazahagararira iyi ntara mu marushanwa y’ibanze.

Miss Rwanda

Abakobwa bose babanje gupimwa uburebure n'ibiro bafite

Nk’uko abari gutegura iki gikorwa babidutangarije, hiyandikishije abakobwa 16 bifuzaga guhagararira iyi ntara, ariko abakobwa 10 nibo babashije kugera ahabereye iki gikorwa maze nyuma yo gutanga imyirondoro yose no gupimwa uburebure n’ibiro byabo 8 aba aribo babasha kuzuza ibisabwa hagendewe ku  bipimo fatizo bigenderwaho muri Miss Rwanda 2015, ari nabo bageze imbere y’akanama nkemurampaka maze nako gahitamo batanu.

Abakobwa 5 batoranyijwe nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka ni uwitwa Umutoniwase Flora ufite uburebure bwa 1,73m n’ibiro 54,2kg, Mpogazi Vanessa ufite 1,79m na 57,8kg, Ihozo Kalisa Sabrina ufite 1,75m na 51,7kg, Gasana Edna Darlene ufite 1,73m na 59,9kg na Umutoni Colombe 1,70m n’ibiro 65kg

Miss Rwanda

Aba nibo bakobwa batanu bagiriwe icyizere cyo kuzahagararira intara y'Uburengerazuba

Amafoto y'abakobwa babashije gutambuka. Aha hari mbere y'uko banyura imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda

Mpogazi Vanessa, ni ku nshuro ye ya kabiri ahagararira iyi ntara dore ko n'umwaka ushize yari yitabiriye igikorwa cya Miss Rwanda

Miss Rwanda

Mutoniwase Flora

Miss Rwanda

Gasana Edna Darlene

Miss Rwanda

Ihozo Kalisa Sabrina

Miss Rwanda

Umutoniwase Colombe

Miss Rwanda

Lauren Makuza umukozi wo muri MINISPOC ushinzwe umuco niwe wagaragarije itangazamakuru abakobwa bagiriwe icyizere n'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda

Murangwa Cindy n'ubwo atagize amahirwe yo guhagararira iyi ntara, yashyizwe kuri probation ku buryo ashobora guhabwa amahirwe ya nyuma bitewe n'uburyo mu zindi ntara bizaba byifashe

Miss Rwanda

Amb.Joseph Habineza, minisitiri w'umuco na siporo nawe yitabiriye iki gikorwa

joe

Aha minisitiri yashimiraga abakobwa bitabiriye iki gikorwa , anabibutsa uburemere bw'iki gikorwa nicyo kivuze ku muco nyarwanda

Miss Rwanda

Ihozo Kalisa Sabrina, uyu akaba mushiki w'umuhanzi Daddy Cassanova yishimira kuba yatoranyijwe muri 5 ba mbere

Miss Rwanda

Gasana Edna Darlene nawe yagiriwe icyizere

Miss Rwanda

Umutoniwase Flora na Mutoni Colombe

Miss Rwanda

Mpogazi Vanessa ni ku nshuro ye ya kabiri yitabira amarushanwa ya miss Rwanda

Tubibutse ko weekend itaha ni ukuvuga tariki ya 17 na 18 Mutarama 2014, iki gikorwa kizakomereza mu ntara y'Amajyepho n'Uburasirazuba.

Nizeyimana Selemani
Photo/Jean Chris Kitoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ihozo Kalisi Sabrina9 years ago
    Nabamenyeshaga ko amazina mwayibeshyeho.ni IHOZO KALISI SABRINA
  • irambona severin9 years ago
    mpimbawe nuko baberewe mu mbwambaro ujanye n'umuco
  • nikuze alice9 years ago
    Nubutwari bano bakobwa bagize ndabashimiye kuko bishobora bake felecitation
  • arly9 years ago
    gasana Edna Darlene u de one kbsa courage kdi komerezaho turagushyigikiye muah
  • Kalisi Vanessa9 years ago
    Please correct the name of one contestant her name is : IHOZO KALISI SABRINA NOT IGIHOZO KALISA.
  • patie 9 years ago
    Kalisa Sabrina number one
  • jeje9 years ago
    kalisi sabrina ihozoooo niwe wambere kbsa tukurinyuma sabu
  • Belinda 9 years ago
    Courage Gasana Edna Darlene.Imana izagushoboze
  • 9 years ago
    woooow Flora we wish u succes!!!!GBU!!!!
  • Jean Paul9 years ago
    ko mbona batoye miss wubufu
  • 9 years ago
    Kalisa Sabrina number one
  • 9 years ago
    sabrina urikeza peee.nge nguhaye amahirwe yo kutubera nyampinga.imana ibigufashemo.
  • camarade9 years ago
    congratulation to colombe! we are proud of you! yes you can.
  • Bobo9 years ago
    kabsa Flora y deserve d crown...AMIREINES turagushigikiye!....keep it up.....
  • Bobo9 years ago
    kabsa Flora y deserve d crown...AMIREINES turagushigikiye!....keep it up.....
  • Xxl9 years ago
    Oh my God...Sabrina is a walking bomb meyyyn..abakobwa Bose basokoze nawe.
  • Esna9 years ago
    Ka Flora ni keza Peeee!!
  • niyonkuru isaiahjustin9 years ago
    flora arakeye kbsa!
  • uwitonze9 years ago
    ihozo wauuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu tukurinyuma kbsa humura nturi wenyine tuzagutora warakoze kwigirira ikizere yuragushyigikiye
  • Chris9 years ago
    Sabrina Wa Kalisi we wish u Good Luck and we know u'll be our Miss Rwanda 2015 :-) NB:Inyarwanda mukosore yitwa Ihozo Kalisi Sabrina!





Inyarwanda BACKGROUND