RFL
Kigali

TIZAMA irakwereka umukino wa nyuma uhuza Liverpool na Real Madrid-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2018 8:42
0


Tizama ni ijambo ry’igishwahili risobanura ‘reba’ ryumvikana mu ijambo rimwe mu gisobanura cy’amafunguro n’ibinyobwa byizihiye umubiri wawe utasanga ahandi muri uyu mujyi wa Kigali.



Tizama Bar and Restaurant bambariye ku kwereka umukino wa nyuma muri Champions League uzahuza ibigugu by’amakipe Real Madrid na Liverpool uzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2018 guhera saa mbili n’iminota 45 (ni ku isaha ya saa tatu n’iminota35 ku isaha mpuzamahanga, GMT).

Ruhashyankiko Medard ukurikirana ibikorwa bya Tizama Bar Restaurant yabwiye Inyarwanda.com ko barajwe ishinga no guha serivisi nziza abakiriya babo, babazanira ibyiza birimo no kubereka imipira yo mu muhanga no mu Rwanda.

Yavuze ko bafite gahunda y’uko mu minsi ya vuba Tizama iba ifite irindi shami aho ikibuga cya Cricket giherereye i Gahanga ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Byose bikaba ari mu rwego rwo kwegera abakiriya no kuba serivisi nziza.

Ukunda kureba umupira w’amaguru ku nyakiramashusho za rutura, birashoboka ko utabona ahandi wasangira ibyishimo n’inshuti zawe .Ikindi cyiza bagira ni umuziki mwiza, amajwi ayunguruye aba yumvikana neza bakagira n'umwihariko wa Brochette za Zingaro ziba ziryoshye cyane ukongeraho n'ubwoko bw'inyama z'ihene buzwi nka Michopo ziba zikaranze mu buryo bwihariye. Michopo ziraryoha cyane kurusha izindi nyama waba warariye.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Liverpool (4-3-3): Karius; Alexander-Arnold, Lovren, Van Dijk, Robertson; Milner, Henderson, Wijnaldum; Salah, Firmino, Mane

Kuri Real Madrid (4-3-3): Navas; Carvajal, Ramos, Varane, Marcelo; Kroos, Modric, Casemiro; Vasquez, Ronaldo, Benzema

Icyo bigusaba ntabwo kiruhije gana Tizama Resto&Bar iteganye na Bank Of Kigali iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Uvuye ku mujyi wa Kigali ugana i Nyamirambo ni ku muhanda wa KN 127 ST. Unyuze kuri Banque Populaire ni ku muhanda wa KN 125 ST Nna KN 144 ST.

Ukeneye ko bagutekera ibyo uzifashisha mu bukwe n’ibindi birori hamagara kuri iyi nimero na 0788261855 cyangwa se ugakoresha uburyo bwa E-mail:rurangwamedard@gmail.com cyangwa se Tizamakigali@gmail.com

VIDEO IGARAGAZA AHO TIZAMA IKORERA NA SERIVISI BATANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND