RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije ukwezi kwa’ Mobile Money’

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/11/2016 14:04
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016 nibwo sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije ukwezi kwahariwe serivisi ifasha abafatabuguzi bayo muri gahunda yo kwakira no kohereza amafaranga hakoreshejwe imirongo ya MTN (MTN Mobile Money) aho abakozi ba MTN bazafata umwanya bakazenguruka igihugu basobanura inyungu zo kuba ukorana na MTN.



Insanganyamatsiko y’uyu kwezi kwahariwe serivisi ya MTN Mobile Money iragira iti ”Let’s Go Cashless”. Ugerageje gushyira mu Kinyarwanda usanga ko iyi nsanganyamatsiko ikangurira abantu kutibikaho amafaranga ahubwo ko byaba byiza bayabitse kuri sim card za MTN mu rwego rwo kuyarinda gutakara cyangwa akaba yakibwa na benengango.

 

MTN DAMARARA

Ukwezi kwa MTN Mobile Money kwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2016

Agaruka kuri iyi gahunda, Munyampundu Norman umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko uyu ari umwanya washyizweho kugira ngo abatafabuzguzi ba MTN bishimire ibyiza bidashira bagezwaho na serivise ya MTN Mobile Money haba ku bashoramari bato n’abisumbuye.

Iyi gahunda igamije kwishimira amahirwe atagira umupaka ava kuri serivisi (Mobile Money), umumaro wayo ku bantu bakora bose cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse n’ubwisumbuye.Munyampundu Norman

Muri uku kwezi (Ugushyingo), abafatabuguzi ba MTN basanzwe bariyandikishije muri serivisi ya MTN Mobile Money bazajya babona inyongera ya 20% mu gihe cyose baguze ama-unite bakoresheje Mobile Money cyo kimwe n’abazajya bohereza amafaranga mu bihugu nka Uganda, Kenya na Zambia bakoresheje Mobile Money. Iyi gahunda izamara ukwezi kandi ntiyirengagije abafatabuguzi basanzwe bakoresha serivisi ya “Bank Push and Pull”, servisi ifasha mu kuba wabikuza amafaranga ari kuri Banki ukoresheje Mobile Money kuko nabo iriya nyongera izabageraho.

MTN Mobile Money ni serivisi yaje gufasha abaturage kumenya uburyo bagenzura neza amafanga yabo. Ni serivisi ifasha abantu guhanahana amafaranga, guhaha ndetse no kwishyura amafaranga y’ishuli n’ibindi bitandukanye bakoresheje uburyo bwa MTN Mobile Money.

MTN Rwanda kuri ubu imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni imwe (1.000.000 ) bakora ibikorwa (Transactions) birenga miliyoni zirindwi (7.000.000) mu kwezi kumwe. Mu ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money, mu kwezi hashobora gukoreshwa biliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

MTN Mobile Money yagize umumaro ukomeye ku bukungu bw’igihugu mu gufasha kubungabunga no kurinda umutungo w’amafaranga. MTN Mobile Money yafashije abantu mu gukoresha ikoranabuhanga bahanahana amafaranga haba mu bigo bitandukanye  mu bukungu bw’u Rwanda”, Munyampundu agaruka ku kamaro ka MTN Mobile Money.

Iki gikorwa cyahariwe MTN Mobile mu gihe cy’ukwezi, kizaba kibanda mu gushishikariza abakoresha umurongo wa MTN batariyandikisha muri Mobile Money ndetse abasanzwe bayikoresha bazahabwa inyongera (Bonus) mu rwego rwo kubashimira. Ikindi kizakorwa muri uku kwezi ni aho abakozi ba MTN bazajya bajya ku ma-Radio na Televiziyo zitandukanye mu gihugu  basobanurira abaturarwanda ibyiza bya MTN Mobile Money.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND