Nyuma yo kumurika ibikorwa byayo umwaka ushize, ikigo cya Riha Payment System Ltd cyahawe uruhusya rw’amezi atandatu rwo kugerageza ikoranabuhanga rishya ryo guhererekanya amafaranga.
Iryo koranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga, ryitwa Riha Mobile Wallet. Binyuze mu itegeko rishya rya Banki Nkuru y’u Rwanda rigenga igeragezwa rya serivisi nshya (Sandbox), Riha Payment System Ltd ibaye ikigo cya mbere nyarwanda gihabwe ubwo burenganzira.
Itegeko rigenga umuntu wese wifuza guhanga udushya mu bikorwa cyangwa muri serivisi zo kwishyurana ariko ibyo bikorwa cyangwa serivisi bikaba bidahuje neza na kimwe mu bikorwa cyangwa imwe muri serivisi zigenzurwa na Banki nkuru y’u Rwanda.
Riha Mobile Wallet uburyo bworoshye bwo guhererekanya amafaranga
Riha Mobile Wallet ni porogaramu ya telefone igendanwa ifasha umuntu kwishyura ibicuruzwa na servisi mu buryo bwihuse kandi butekanye. Ku muntu uyikoresha, itandukaniye n’ubundi buryo busanzwe bwifashishwa kuko ihuriza hamwe ahantu hose waba ufite amafaranga, haba muri banki zitandukanye no kuri Mobile Money. Irindi tandukanirizo ni uko uko ugenda uyikoresha nayo igenda ikumenya mu buryo bwihariye bijyanye n’uko ukoresha amafaranga yawe ikakugira inama zigufasha gucunga neza umutungo wawe cyangwa zagufasha kwizigamira.
Ubu buryo bukoreshwa muri telefone ngendanwa
Ku bacuruzi, ibafasha gukusanya amakuru yerekeranye n’abakiliya babagana, bityo n’ibicuruzwa na serivisi zabo zigashyirwaho bigendanye n’ibyo bifuza. Abacuruzi bizewe bazajya banahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone ndetse n’utumashini tuzwi nka POS tuzajya tubafasha mu bijyanye n’ubucuruzi bwabo ndetse no kurushaho kwegera abakiliya babagana. Biteganyijwe ko iyi porogaramu izatangira gukoreshwa bwa mbere mu mpera z’Ugushyingo 2018.
TANGA IGITECYEREZO