Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira neza no kwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda wizihizwa buri tariki 01 Gashyantare, Fantastic Restaurant yateguriye Igisope abakunda muzika yo ha mbere.
Kuri iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2016 nibwo hazaba iki gitaramo kizacurangwamo indirimbo za Karahanyuze zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo mu bihugu by’Iburayi n’Amerika. Ni igitaramo giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa mbiri z’ijoro kugeza mu masaha akuze.
Uretse iki gitaramo, gahunda yo kwerekana imipira yo ku isi yose irakomeje muri Fantastic Restaurant hibandwa cyane kuri shampiyona zikunzwe cyane nka Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League), Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.
Muri Fantastic Restaurant uhasanga amafunguro atekanye ubuhanga
Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.
TANGA IGITECYEREZO