Abakobwa 37 batangajwe bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera kuri La Palisse Hotel i Nyamata guhera tariki 03 Werurwe 2021. Ni mu gihe umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana mu muhango uzabera kuri Televiziyo Rwanda tariki 20 Werurwe 2021.
Imibare irerekana ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite abakobwa benshi babashije gutsinda ijonjora rya Miss Rwanda, aho uhagarariwe n’abakobwa bagera kuri 14. Ni mu gihe Intara y’Amajyepfo ariyo ifite umubare muto w’abakobwa batsinze ijonjora.
Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa 14; Intara y’Uburasirazuba ihagarariwe n’abakobwa 6, Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abakobwa 10, Intara y’Amajyepfo ihagarariwe n’abakobwa 2 naho Intara y’Amajyaruguru ihagarariwe n’abakobwa 5.
Iri rushanwa rihatanyemo abakobwa baryitabiriye mu bihe bitandukanye n’uwitabiriye Miss Supranational. Hari Akaliza Hope, Kayirebwa Marie Paul, Musana Teta Hense, Umunyana Divine na Gaju Evelyne.
Akaliza Hope
Uyu mukobwa afite imyaka 20 y’amavuko, yiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na ‘Procurement’ muri Kaminuza ya Kigali.
Ni umwe mu bakobwa 10 bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2020, ikamba ryegukawe na Miss Nishimwe Naomie. Ari mu bari bafite igihiriri cy’abafana bari bamushyigikiye, ariko ntiyabashije kwegukana ikamba nk’uko byari mu ntego ze.
Akaliza Hope yashyize kuri ‘story’ ye ya Instagram ubutumwa bw’abantu batandukanye bamwifurije guhirwa mu rugendo rushya rw’ubuzima yatangiye.
Uyu mukobwa ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 11, avuga ko gukorera ahantu ubukerarugendo birenze gutembera ‘gusa’. Muri Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.
Kayirebwa Marie Paul
Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye. Azwi cyane muri iki gihe ku bwo kugaragara mu mashusho y’indirimbo zifite ubushyuhe muri iki gihe.
Isura ye igaragara mu ndirimbo zirimo ‘Ikinyafu’ y’umuhanzi Bruce Melodie na Kenny Sol imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1 ku rubuga rwa Youtube.
Kayirebwa kandi agaragara mu ndirimbo ‘Solo’ y’umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music. Iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Inyarwanda Music.
Yivuga nk’umukobwa wigirira icyizere kandi ufite intekerezo nzima. Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 11. Uyu mukobwa ahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021.
Mu 2018, uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda aviramo mu cyiciro cya Pre-Selection.
Musana
Teta Hense
Uyu mukobwa 21 y’amavuko yarangije amasomo ye y’amashuri yisumbuye. Ni umwe mu bakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021 aho ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa akurikirwa n’abantu basatiro gato ibihumbi bitatu. Yivuga nk’umuntu ukunda gusoma ibitabo no gucuranga piano mu gihe cye cyo kuruhuka.
Musana ushyize imbere Imana, ari mu bakobwa 20 bavuyemo Miss Rwanda 2020.
Umunyana
Divine
Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yatsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza aho yiga ibijyanye n’ubukungu.
Ari ku rutonde rw’abakobwa 11 bahataniye kuvamo Miss Supranational Rwanda 2020. Ntiyabashije kuboneka mu bakobwa umunani baherutse gutangazwa bazavamo umukobwa wegukana iri kamba.
Muri iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 yari yatanze umushinga ujyanye no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Uyu mukobwa ukurikirwa n’abantu barenga igihumbi avuga ko akunda kurya ibijumba. Ndetse ko mu gihe cye cyo kuruhuka akunda ibikorwa bijyanye no kuririmbisha ahantu (Décor).
Gaju Evelyne
Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yatsindiye guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Asanzwe yarasoje amashuri yisumbuye.
Mu 2020 ari mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda. Yagarukiye mu cyiciro kibanjiriza icya nyuma (Pre-Selection) cy’irushanwa rya Miss Rwanda ryasojwe muri Gashyantare 2020.
Yivuga nk’umugenga w’ubuzima bwe, kandi ko atewe ishema no kuba ari Umunyarwandakazi. Kuri konti ya Instagram akurikiwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri.

Mu 2020, Gaju Evelyne yahatanye muri Miss Rwanda
Ingengabihe y’iri rushanwa ivuguruye igaragaza abakobwa batsinze ijonjora (Auditions), bagiye kwinjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS kizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 03 Werurwe 2021.
Abakobwa bazajya mu mwiherero uzaba mu muhezo (Bubble) ku wa 03 Werurwe 2021, ubera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Umuhango wo guhitamo abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa (Pre-Selection) uzaba ku wa 06 Werurwe 2021 utambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.
Umwiherero w’abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma
(Boot Camp) uzaba guhera ku wa 07 Werurwe 2021 uzasozwe ku wa 20 Werurwe 2021,
ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu
muhango uzatambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.
Abakobwa 413 ni bo biyandikishe mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021.
Inkuru bifitanye isano: AMAFOTO yerekana ubwiza bw’abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021
Emma Claudine yasobanuye bimwe mu byatumye hari abakobwa batsindwa ijonjora rya Miss Rwanda 2021
Miss Rwanda 2021: Abakobwa 37 babonye Pass yo guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali