Kigali

Miss Rwanda 2021: Abakobwa 37 babonye Pass yo guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2021 18:49
6


Abakobwa 37 bamaze kubona amahirwe yo guhagarira Intara enye n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 riri kuba mu buryo budasanzwe.



Ni mu gikorwa cyabereye kuri Televiziyo ya KC2, shene ya Youtube ya Miss Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021.

Habanje kwerekanwa amashusho y’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2020, bavuga ibyo bahuriye nabyo muri iri rushanwa. Birimo ibyabagoye, ibyabashimishije, amasomo adasanzwe bakuyemo, ubushuti baremye, ibiganiro bahawe n’abayobozi batandukanye n’ibindi byinshi byabasigiye amasomo akomeye.

Aba bakobwa batangajwe nyuma y’uko kuva ku wa 13 Gashyantare kugera ku wa 19 Gashyantare 2021, akanama nkemurampaka kagizwe n’abagore kasuzumaga ibikubiye mu mashusho bohereje ku rubuga rwa Miss Rwanda.

Ni irushanwa riri kuba mu buryo budasanzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Emma Claudine wari ukuriye akanama nkemurampaka yasobanuye byinshi:

Yavuze ko batorohewe no guhitamo abakobwa baserukira Intara n’Umujyi wa Kigali, ariko kandi ngo bari bihaye intego y’uko umukobwa wese ubasha gukomeza afite ubushobozi bungana na mugenzi we bwo kwegukana ikamba.

Uyu mubyeyi yavuze ko banyuze muri byinshi birimo kureba amafoto bareba ubwiza bwabo, nyuma bareba neza ibijyanye n’amashusho ndetse n’ibyo bohereje. Ati ““Byari bigoye ariko abanyarwanda bari badutumye twagomba kubikora.”

Yamaze impungege ababyeyi batarumvana neza akamaro ka Miss Rwanda, avuga ko ari irushanwa ryiza. Yavuze ko ababyeyi bakwiye gufasha abana babo kwitinyuka bagakabya inzozi zabo.

Emma yavuze ko n’abakobwa bakwiye gutera intambwe yo kubwira ababyeyi babo icyo biyumvamo, ababyeyi bamara kubashyigikira, bagashaka n’inshuti zimubashyigikira kugira ngo bazitware neza mu irushanwa.


Emma Claudine yasabye ababyeyi gutangira kwita ku bwiza bw’abana babo b’abakobwa bakiri bato.

Pamel Mudakikwa yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda byari ngombwa ko riba muri iki gihe mu rwego rwo kujyana n’ibihe Isi irimo. Yavuze ko ntacyahindutse, kandi ko ibikorwa byose uko biba biteguye muri iri rushanwa ariko nako bizagenda.

Yavuze ko yabonye ko kuri iyi nshuro hitabiriye abakobwa bose, byerekana ko ‘umwana w’umukobwa yamaze kumva no gusobanukirwa neza akamara ka Miss Rwanda kandi ko agomba guharanira kugera ku nzozi ze.

Avuga ko yagize amahirwe yo kureba amashusho yoherejwe n’abakobwa bose, kandi ko bagerageje gusubiza neza, byanorohereje akanama nkemurampaka guhitamo.

Mudakikwa yashimye umurava, umuhate n’ibisubizo birasa ku ntege aba bakobwa batanze. Avuga ko yashimye intego zikomeye benshi mu bakobwa bagiye bagaragaza.

Yasabye buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa, kumva ko hakiri urugendo, buri wese amusaba gukora uko ashoboye agasoma ibitabo, akareba ibiganiro bitandukanye n’ibindi bimufasha kwitegura neza kugira ngo azegukane ikamba.

 Umuhanzikazi Mariya Yohana yavuze ko yabonye ko abakobwa basubije neza ibibazo babajijwe.

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up yongeye gushimangira ko byari ngombwa ko iri rushanwa riba. Atanga ingero z’amarushanwa akomeye ku Isi yabaye muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Nimwiza avuga ko nubwo Covid-19 idacogora vuba, babonye ishusho y’uko iri rushanwa rigomba gukomeza kuba uko byagenda kose.

Ibyo wamenya ku bari bagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021:

Jolly Mutesi yambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri 2016: Ni we washinze urubuga rw'ibiganiro "Inter-Generation Dialogue" ruhuza abakuru n'abakiri bato. Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Yatowe nk'umugore w'icyamamare wa 2019 muri Made in Rwanda Awards

Maria Yohana Mukankuranga: Ni umunyabigwi muri muzika Gakondo, umurinzi w'umuco akana n'umwe mu bagore bakoresheje impano yabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ni umutoza w'Itorero ry'igihugu Urukerereza. Yabaye mu bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda ya 2020.

Michèle Iradukunda: Azwi mu itangazamakuru akaba afite uburambe bw’imyaka 8 mu itangazamakuru. Yagiye yitabira amarushanwa atandukanye y’ubwiza haba ku rwego rw’amashuri ndetse n’urw’igihugu. Ni ku nshuro ye ya kabiri abaye mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Pamela Mudakikwa: Ni inzobere mu itumanaho, afite uburambe bw’imyaka 10.  Akoresha ubuhanga bwe bwo gutumanaho mu kuganira n’abantu batandukanye ku bibazo bijyanye n’iterambere ry’umuntu ku giti cye no gushimangira indangagaciro z'umuryango n'umuco.

Emma-Claudine: Yabaye 'Baza Shangazi w'abangavu n'ingimbi n'abandi, imyaka 15 irashize. Yatangiye akora ikiganiro cya Radio Salus 'Imenye Nawe' mu mwaka 2005. Yabaye 'Baza Shangazi' mu kinyamakuru cyandikirwa abakobwa kitwa "Ni Nyampinga".


Studio ya KC2 yabereye umuhango wo gutangaza abakobwa bakomeje yateguwe Biss Decor 

KANDA HANO UREBE UKO IGIKORWA CYO GUHITAMO ABAKOBWA BAHAGARIRA INTARA N'UMUJYI WA KIGALI CYAGENZE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murekezi Francis3 years ago
    Agaki????? Ko babamazemo?? Ese Naomie byagenze gute ko atakivugwa? Ibya Miss Rwanda biragana ahabi uko mbibona, nibatagabanya sentiments. Ndumiwe gusa.
  • Mbabazi Aimée3 years ago
    Muba muhari mu kazi kose. Inkuru isohoka ikiri kuvugwa? Gusa ubanza harimo urunturuntu n'ubundi, kereka niba numvise nabi, ariko abakobwa bavuze imishinga yabo neza sinabumvise. Ntibizoroha🎃🎃🎃🎃🎃
  • Gahizi Nkubitoyintore3 years ago
    Ariko RIB izikora Investigation. Buriya ntiyasubira muri Videos zose ikaturebera akarengane kabayemo? Jyewe nakurikiye aya marushanwa kuva atangiye, nabonye akarengane ntaho kataba ariko Rwanda Inspiration Back Up yo irarenze. Ibi bintu bigomba kurangira, rwose Abashinzwe Urubyiruko bagerageze kubyitaho bafatanije na RIB ariko. Nibasanga harimo amanyanga babakwege.
  • Cyuzuzo Marilyn3 years ago
    Niba Ijuru ribaho koko, ndabarahiye muzaryumva mu matangazo. Mbega amanyanga, mbega ibisambo. Mbabajwe n'Umubyeyi ukuze ucagashije iminsi yo kubaho mushyira muri ibi bintu byanyu kdi asheshe akangohe. Ibyanyu nari narabibwiwe none nabirebesheje amaso. Nta n'isoni mugira koko??? Mukuremo abana b'abahanga n'uburanga musigazemo injiji. Miss Rwanda ntiteze kurenga imbibi z'u Rwanda kubera mwebwe muyitegura. Uwazayishyira mu maboko ya Leta byibura, naho Inspiration Back Up nta terambere ry'u Rwanda yifuza icyo ishyize imbere ni Inda. Muzumirwa😰😰😰😰😰 Icyo mutabona ni iki? Nyamuneka Minisiteri y'Umuco cg y'Urubyiruko mugire icyo mukora. Nta maso mufite?????????????
  • Abel Sam Rindiro3 years ago
    Muby'ukuri Rwanda Inspiration Back Up muzarinda muva ku isi muri Abanyamanyanga. Koko mushinguzemo abana bateguye imishinga myiza musigazemo ibicu....wa mugani wa Pst Mpyisi!!!! Uretse Miss Aurore, Miss Doriane na Miss Jolly, abandi bose nta bumiss mbonye aho. Ikibabaje ni Abagize Akanama Nkemurampaka bashyize hasi Ubupfura twababonagamo bakifanya namwe mu buyobe. Mubure ubumuntu mubure n'Ubukirisitu koko. It's so ashamed😖😖😖😖😖
  • Muneza Chadia3 years ago
    Umugabo bwira atariye ariko ntibwakwira atabonye. Murambwize ukuri, imyanzuro yafashwe koko yari irimo Miss Mutesi Jolly na wa mubyeyi ukuze ufite ishusho yo kutabogama no kugira ukuri? Ahantu uru Rwanda muruganisha ni habi cyane. Niba hari abakirufitiye urukundo mukagira n'ububasha bwo guca akarengane, ndabinginze mukurikirane ibibera muri iki gukorwa kuko ni urubyiruko rw'u Rwanda ruharenganira. RIB, Inzego zishinzwe urubyiruko nyamuneka nimutabare😷😷😷😷😷😷😪😪😪😪😪😪😪



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND