Kigali

Emma Claudine yasobanuye bimwe mu byatumye hari abakobwa batsindwa ijonjora rya Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2021 8:23
0


Umunyamakuru Emma Claudine wavuze mu izina ry’Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021, yatangaje ko bamwe mu bakobwa batsinzwe iri jonjora bitewe n’uko bohereje amashusho biyerekana ntibasubiza ibibazo bigera kuri bitanu bari babajijwe.



Abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali bavuye muri 413 biyandikishije muri Miss Rwanda 2021 iri kuba mu buryo budasanzwe bitewe na Covid-19. Ni ubwa mbere iri rushanwa ribaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuva ryatangizwa.

Buri mukobwa yasabwe kwifata amashusho ari hagati y’iminota ibiri n’itatu asubiza ibibazo yohererejwe kuri Email. Birimo nka 'Irushanwa rya Miss Rwanda ni irushanwa rishyira imbere iterambere ry’umwana w’umukobwa wowe wumva rizaguteza imbere gute?'

Ikindi kibazo kivuga gutya “Ni irihe somo iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 cyakwigishije kandi ni ubuhe ubutumwa waha urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange.” Ndetse na “Kuki utekereza ko ushobora kuba Miss Rwanda 2021?”

Kuva tariki 13 Gashyantare kugera tariki 19 Gashyantare 2021, Akanama Nkemurampaka kayobowe na Miss Mutesi Jolly, Mariya Yohana, Pamella Mudakikwa na Emma Claudine bahuje imbaraga bigana ubushishozi ibisubizo byatanzwe n’abakobwa 413.

Emma Claudine wavuze mu izina rya bagenzi mu gikorwa cyabereye kuri KC2, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, yashimye abakobwa bose bitinyutse bakiyandikisha muri Miss Rwanda 2021. Avuga ko kari akazi katoroshye ku bagize akanama nkemurampaka mu gihe kigera ku minsi itandatu.

Yavuze ko hari byinshi bagendeyeho mu kwemeza abakobwa bakomeza, birimo ubwiza, uburyo umukobwa asobanura umushinga we, uko agaragaza icyizere cyo gusobanura ibimurimo no kubasha kubyumvisha abandi n’ibindi bashingiyeho batanga amanota.

Emma yavuze ko bari bafite intego y’uko umukobwa wese ubasha gutsinda amajonjora afite n’amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021. Ibi ngo byatumye bongera ubushishozi mu guhitamo neza abakobwa bagomba gukomeza. Ati “Byadusabaga kureba umukobwa waba Miss Rwanda ni uwuhe.”

Uyu munyamakuru wakoreye igihe kinini Radio Salus, yavuze ko hari abakobwa bagiye batsindwa rugikubita, kuko bohereje amashusho biyerekana ntibasubiza ibyo babajijwe mu butumwa bohererejwe kuri Email hashize igihe gito biyandikishije.

Ati “Bimwe mu bishobora kuba byarakuyemo bamwe muri ba Nyampinga kandi bari bafite amahirwe, twabanzaga kureba ko ibyo basabwaga babyohereje. Mu byo basabwaga rero hari harimo n’iriya Video basubizaga ibibazo bitandukanye bituma tureba uko nyine bahagaze mu mitekerereze.”

Akomeza ati “Hari igihe rero wansagaga umukobwa yafashe nk’akantu ko kwiyerekana ariko agahita akohereza adasubiza bya bibazo. Rimwe na rimwe tukibaza ese yabikoze ku bushake? Cyangwa se ni ikoranabuhanga ryamutengushye agira ngo yabyohereje kandi atabyohereje.”

Emma yakomeje avuga ko hari amashusho bagiye babona y’abakobwa yafatiwe ahantu hatari urumuri rwinshi ku buryo bagorwaga no kumubona neza. Ndetse ko hari n’abagiye bakoresha telefoni zidafata amashusho meza, ku buryo nabyo byabaganyirije amahirwe yo gukomeza.

Ati “Ku buryo twe byashoboraga kutugora gatoya kugira ngo tubone wa mukobwa noneho na bwa bwiza bwe tububone neza.” Yavuze ko hari aho bageraga bakitabaza amafoto kugira ngo barebe neza uwo mukobwa wohereje amashusho atagaragara neza.

Uyu mubyeyi yvuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ari ryiza, kuko rifite aho rikura umukobwa naho rimugeza. Ko nta mubyeyi ukwiye guheza umwana we.

Yavuze ko Miss Rwanda y’uyu mwaka itandukanye n’izabanje, kuko mbere umukobwa yanyuraga imbere y’Akanama Nkemurampaka akivugaho birambuye, agasubiza ibibazo bitandukanye n’ibindi.

Bikorohera abagize akanama nkemurampaka gutanga amanota bashingiye ku buryo bamubonye, icyizere yagaragaje n’ibindi. Ko kuri iyi nshuro babanje guhanga amaso ifoto ya buri mukobwa babona kujya ku mashusho bohererejwe.

Avuga ko mu kureba amafoto, hari umukobwa babonaga ari mwiza ariko bagasanga afite inenge yakuranye, yagakwiye kuba yarakosowe. Aha ni naho yasabye ababyeyi kujya bita ku bana babo, bagakurikirana imikurire yabo ku buryo, ikibazo cyose umwana yagira bagikemura hakiri kare.

Emma yavuze ko nk’akanama nkemurampaka, icyo bishimiye ari uko bashoboraga kureba amashusho y’ubukowa mu bihe birenze kimwe, kugira ngo bitegereze neza. Ibintu avuga ko bitandukanye n’inshuro zabanje, kuko umukobwa anyura imbere y’akanama nkemurampaka ntiyongere guhabwa umwanya wo gusubiramo.

Inkuru bifitanye isano: Amafoto agaragaza uburanga bw’abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

Miss Rwanda 2021: Abakobwa 37 babonye Pass yo guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali


Amafoto y'abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

Emma Claudine yavuze ko hari abakobwa bohereje amashusho badasubiza ibibazo babajijwe

REBA KU MUNOTA WA 19-29' EMMA ASOBANURA BIMWE MU BYATUMYE ABAKOBWA BATSINDWA MU IJONJORA RYA MISS RWANDA 2021

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND