Kigali

AMAFOTO yerekana ubwiza bw’abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2021 22:02
0


Uyu munsi, Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yamaze gutangaza abakobwa 37 babonye amahirwe (Pass) yo guhagararira Intara enye n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 riri kuba mu buryo budasanzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa 14 barimo: Akaliza Amanda, Akeza Grace, Gaju Evelyne, Ingabire Grace, Kabagema Laila, Kabera Chryssie, Kayirebwa Marie Paul, Kayitare Isheja Morella, Musana Hense Teta, Musango Nathalie, Umutoni Witness, Umwaliwase Claudette, Uwase Phionah na Uwera Aline

Intara y’Uburasirazuba ihagarariwe n’abakobwa batandatu: Akaliza Hope, Dorinema Queen, Mbanda Godwin Esther, Mugabe Sheilla, Mugabekazi Assouma na Uwankusi Nkusi Linda

Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abakobwa 10: Ingabire Esther, Ishimwe Sonia, Mutesi Doreen, Muziranenge Divine, Teta Cynthia, Umunyana Divine, Umunyurwa Melissa, Umutoni Sandrine, Umwali Dinah, Uwase Kagame Sonia

Intara y’Amajyepfo ihagararibwe n’abakobwa batatu barimo: Ingabire Honorine, Umutesi Lea, Uwase Clementine

Intara y’Amajyaruguru ihagarariwe n’abakobwa batandatu batandatu: Isaro Rolitha Benitha, Teta Raissa Keza, Ufitenemo Berine, Umutesi Lea, Ufitinema Berline na Uwase Aline.

Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, yanditse kuri konti ye ya Twitter agira ati “Ishya n’ihirwe ku bakobwa 37 babashije gutambuka muri Miss Rwanda 2021.”

Soma: Abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda

Iri rushanwa rya Miss Rwanda rihatanyemo abakobwa barenze umwe barihatanyemo mu bihe bitandukanye barimo Akaliza Hope witabiriye Miss Rwanda 2020. Ndetse harimo n’abahatanye muri Miss Supranational Rwanda.

Ingengabihe y’iri rushanwa ivuguruye igaragaza abakobwa batsinze ijonjora (Auditions), bagiye kwinjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS kizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 03 Werurwe 2021.

Abakobwa bazajya mu mwiherero uzaba mu muhezo (Bubble) ku wa 03 Werurwe 202, ubera kuri La Palisse Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Umuhango wo guhitamo abakobwa bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa (Pre-Selection) uzaba ku wa 06 Werurwe 2021 utambuke kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

Umwiherero w’abakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma (Boot Camp) uzaba guhera ku wa 07 Werurwe 2021 uzasozwe ku wa 20 Werurwe 2021, ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 mu muhango uzatambuka kuri RBA no kuri shene ya Youtube ya Miss Rwanda.

Abakobwa 403 ni bo biyandikishe mu guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021. Harimo abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye, abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n’icya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ n’abandi bafite inyota yo kwegukana iri kamba ry’igiciro kinini.

Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe ‘Miss Rwanda y’impinduka’, nyuma y’amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n’abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n’inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).

Bitandukanye no mu marushanwa y’imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n’abageze mu cyiciro cy’umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n’impano zabo nziza mu gihe cy’umwaka wose.

AMAFOTO AGARAGAZA UBWIZA BW'ABAKOBWA 37 BATSINZE IJONJORA RYA MISS RWANDA 2021

Uwimana Clementine afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye, ahagarariye Intara y’Amajyepfo


Uwankusi Nkusi Linda ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye


Uwase Aline ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 22 yarangije Kaminuza


Uwase Kagame Sonia ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 20 yarangije Kaminuza

Uwase Phionah ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

Umutoni Witness ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 20 yarangije ayisumbuye

Umutoniwase Sandrine ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

Umwaliwase Claudette ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangiye ayisumbuye


Umwali Dianah ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza


Uwera Aline ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 22 yarangije ayisumbuye

Uwimana Clementine w’imyaka 21 ahagarariye Intara y’Amajyepfo yarangije ayisumbuye



Umutesi Lea ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 22 yasoje Kaminuza

Umunyana Divine ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza


Umunyurwa Melisaa ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 21 yasoje ayisumbuye





Musango Nathalie ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 22 yarangije Kaminuza

Musana Teta Hense ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

Mugabe Sheilla ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 19 y’amavuko yasoje amashuri yisumbuye


Mugabekazi Assouma ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza


Mutesi Doreen ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 19 yasoje kwiga amashuri yisumbuye

Muziranenge Divine ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 19 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye

Teta Cynthia ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 21 yarangije Kaminuza

Teta Raissa Keza ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 21 yarangije ayisumbuye

Ufitinema Berline ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, yarangije imyaka 21 yasoje Kaminuza


Gaju Evelyne ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 21 yarangije amashuri yisumbuye

Ingabire Esther ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 19 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye

Ingabire Grace ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyak 25, yarangije Kaminuza

Ingabire Honorine ahagarariye Intara y’Amajyepfo, afite imyaka 23 yarangije Kaminuza

Isaro Rolitha Benitha ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, afite imyaka 20 yasoje amashuri yisumbuye

Ishimwe Sonia ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 18 yasoje amashuri yisumbuye

Kabagema Laila ahagarariye Umujyi wa Kigali,afite imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye

Kabera Chryssie ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 23 yarangije Kaminuza

Kayirebwa Marie Paul ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 24 yarangije amashuri yisumbuye

Kayitare Isheja Morella ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 19 yarangije ayisumbuye

Mbanda Godwin Esther ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 18 yarangije amashuri yisumbuye

Akaliza Amanda w’imyaka 24 y’amavuko, yarangije Kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali

Dorinema Queen ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, afite imyaka 18 y’amavuko, yarangije amashuri yisumbuye

Akeza Grace afite imyaka 20 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye, ahagarariye Umujyi wa Kigali

Akaliza Hope afite imyaka 20, yarangije amashuri yisumbuye ahagarariye Intara y’Uburasirazuba

Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 yifurije ishya n’ihirwe abakobwa 37 babonye Pass muri Miss Rwanda 2021


Miss Nimwiza Meghan mu kiganiro na Martine Abera wa Televiziyo KC2


Urutonde rw’abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

Emma Claudine umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 watangaje abakobwa 37 bakomeje

Joselyne Kabageni Umunyamakuru wa KC2 Tv wayoboye umuhango wo gutangaza abakobwa 37 bakomeje








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND