Eddie Van Halen umwe mu bahanzi baririmbaga injyana ya Rock ndetse akaba n’umuhanga mu gucuranga gitari, yitabye Imana ku myaka 65 azize indwara ya Cancer. Inkuru y'urupfu yashenguye imitima ya benshi by'umwihariko abo mu muryango we barimo n'uwahoze ari umugore we Valerie Bertinelli.
Abinyujije kuri Twitter, uwahoze ari umugore wa nyakwigendera Eddie Van Halen banabanye imyaka 20, Valerie Bertinelli usanzwe ari umukinnyi wa filime, yagaragaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we, yongeraho ko bazabonana mu bundi buzima. Yagize ati: “Tuzabonana mu bundi buzima rukundo rwanjye”. Valerie Bertinelli na Eddie Van Halen bashakanye mu 1981 batandukana mu 2007.
Valerie Bertinelli mu bashavujwe cyane n'urupfu rwa Eddie Van Halen
Iyi nkuru y’urupfu rwa Eddie Van Halen yamenyekanye ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020 itangajwe n’umuhungu we. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibigwi n'amateka ye. Wolf Van Halen umuhungu wa nyakwigendera Eddie Van Halen, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko uburwayi bwa se rwari urugamba rukomeye.
Yagize ati: “Sindi kwizera ko nshobora kwandika ibi, ariko data Edward Lodewijk Van Halen yahitanywe na cancer, rwari urugamba rurerure kandi rutari rworoshye”. Akomeza agira ati: “Yari umubyeyi mwiza, igihe cyose twajyanye tukanavana kuri stage cyari impano, umutima wanjye urakomeretse kandi sinzi ko nzigera nkira iki gikomere burundu”.
TMZ, ivuga ko Eddie Van Halen yapfiriye mu bitaro bya Santa Monica ku wa Kabiri 6 Ukwakira 2020 ubwo Wolf umuhungu we, Alex umuvandimwe we ndetse na Janie umugore we bari bamuri iruhande.
Mu mwaka wa 2015 Eddie yigeze gutangariza ikinyamakuru Billboard ko yakuyeho 1/3 cy’ururimi rwe kubera kanseri yarimaze kugenda ikwirakwira mu muyoboro uvana ibiryo/ibyo kunywa mu muhogo ubigeza mu gifu.
Twitse ku bigwi n'amateka ya nyakwigendera Eddie
Bimwe mu bigwi Eddie yagize harimo ko yabaye umwe mu bahanzi 20 b’ibihe byose album zabo zagurishijwe cyane. Ikindi ni uko itsinda/band yashinze ryinjiye muri Hall&Roll uruhando rw’ibyamamare mu mwaka wa 2007. Eddie kandi yanashyizwe ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’abacuranzi ba gitari bakomeye 100.
Eddie van Halen i bumoso, Michael Anthony, Alex Van Halen, David Lee Roth.
Eddie yatangije itsinda rye mu mwaka w’i 1974 afatanyije na murumuna we Alex wavuzaga ingoma, Michael Anthony waririmbaga bass hamwe n’umuririmbyi ukomeye David Lee Roth.
Aba bari basanzwe baba muri band ya 'Rival high school' baza kujya no kwiga hamwe muri Passadena City College, nyuma baje kujya muri band yitwa Mammoth bavuye muya Eddie.
Eddie kandi yanditse amateka yo gushyira hanze album buri mwaka, mu zo yasohoye harimo: ‘Van Hallen II(1979)’, ‘Women and children First (1980)’, ‘Fair Warning (1981)’ na ‘Diver Down (1982)’.
Yibutse itangira ry’itsinda, David Lee Roth yagize ati: “Ndibuka igihe twabaga turi kumwe twese tukavuga ngo reka tujye kunywa itabi, ubundi tukarisangira ari rimwe kandi turi bane. Ndibuka iyo minsi. Bagenda vuba, bityo ishimane na bo mu gihe mukiri kumwe”.
Eddie Van Halen yitabye Imana azize indwara ya Cancer
TANGA IGITECYEREZO