RFL
Kigali

Adama Traore yitabiriye ubutumire bwa Espagne atera umugongo igihugu cy'ababyeyi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/10/2020 18:45
0


Umukinnyi Adama Traore ukina asatira izamu mu ikipe ya Wolves yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'Espagne, atera umugongo ikipe y'igihugu ya Mali ari nayo yari yamuhamagaye mbere.



Adama Traore usanzwe uzwiho ibigango, kuri uyu wa 5 tariki 2 Ukwakira 2020 ni bwo yahamagawe n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'Espagne Luis Enrigue, gusa mbere yaho iminsi itatu yari yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Mali.

Hashize igihe kigera ku myaka ibiri ibi bihugu byombi birwanira Adama Traore. Uyu musore w'imyaka 24, yavukiye muri Espagne mu mujyi wa Barcelona ariko abyarwa n'ababyeyi bakomoka muri Mali.


Adama n'ubwo agaragara nk'ubyibushye cyane ariko azwiho umuvuduko mwinshi

Si ubwa mbere Adama Traore yari ahamagawe n'ikipe y'igihugu ya Espagne kuko umwaka ushize yigeze guhamagarwa ariko akaza kuva mu ikipe kubera ikibazo cy'imvune, bitarangiriye aho gusa kuko muri Nzeri Adama yaje kongera guhamagarwa ariko avanwa mu ikipe kubera uburwayi bwa Coronavirus.

Adama Traore naramuka akiniye Espagne mu mukino bazahuramo na Switzerland cyangwa umukino bazakina na Ukraine, nta mahirwe azaba afite yo kongera guhamagarwa na Mali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND