Kenzo, Umuyapani washinze imideli izwi cyane, yavutse mu mwaka w’i 1939 avukira ahitwa Himeji aza kujya kuba mu Bufaransa mu mwaka w’i 1965 akaba yapfuye afite imyaka 81, azize ibibazo bifitanye isano na coronavirus.
Kenzo yashinze ikirango kizwi mu izina rye ku rwego mpuzamahanga mu mwaka w’i 1970. Yatangije ibijyanye no gukora imyenda y’abagabo mu mwaka w’i 1983. Mu mwaka w’I 1993 yagurishije ikirango cye mu kigo gikomeye LVMH aza no gusezera ibijyanye no gukora imideli/imyambaro nyuma y’imyaka itandatu.
Kenzo yabaye mu Bufaransa mu
myaka ya za 60 ari naho yakomeje kuba ubuzima bwe bwose. Umuvugizi we yavuze
ko: “Akoresheje ibishushanyo bye byerekana imideli bisaga 8000, uyu Muyapani
ntiyigeze areka kwishimira ibintu byose bijyanye n’imideli”.
Anne Hidalgo, umuyobozi wa Paris abinyujije kuri Twitter ye yahaye icyubahiro Kenzo muri aya magambo: “Uwazanye impano idasanzwe, yatanze ishusho nziza mu bijyanye n’imideli. Ubu Paris iri mu kiriyo cy’umwe mu bahungu bayo”.
Undi wagize icyo avuga kuri
Kenzo ni Toledano,umuyobozi mukuru w’ikigo LVMH gifite ikirango cya Kenzo, aho
yagize ati: “Nari umufana w’ibyo akora guhera mu myaka ya za 70 igihe
yatangiraga. Ndatekereza ko yari umuhanga mu by’imideli”.
Kuri ubu Abayapani benshi
babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter bagaragaje akababaro batewe n’urupfu
rwa Kenzo ndetse bamwe bavuga ko ibicuruzwa bafite bifite agaciro gahambaye ari
ibyakozwe na Kenzo.
Hari uwagize ati: “Ikofi yambere natunze yarivuye kwa Kenzo, nubwo aka ari akantu gato ariko nzahora mbizirikana”. Ati: “Iruhukire mu mahoro”. Ibi byose ni ibigaragaza uruhare rukomeye Kenzo yagaragaje mu “bugeni” abinyujije mu mideli itandukanye yagiye akora.
Src: BBC, nytimes.
TANGA IGITECYEREZO