RFL
Kigali

Rubavu: Korali La Source bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ntiwigeze udutererana' yatumbagije izina ryabo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2020 10:40
1


Korali La Source ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ntiwigeze udutererana' yakunzwe mu buryo bukomeye, ituma iyi korali yamamara i Rubavu ndetse n' i Kigali.



'Ntiwigeze udutererana' irakunzwe byo ku rwego rwo hejuru ndetse hari abari bazi ko iyi ndirimbo iy'imwe muri korali z'i Kigali, benshi bakaba bakekaga Holy Nation choir, Ukuboko kw'iburyo choir z'i Gatenga muri ADEPR na Shalom choir y'i Nyarugenge. Gusa abibwiraga gutyo bose baribeshya kuko iyi ndirimbo ari iya Chorale la Source y'i Rubavu. Kuri ubu aba baririmbyi bamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo, ibintu bigiye gushimangira byeruye ko iyi ndirimbo ari iyabo bwite.

Kuri Youtube, amajwi y'iyi ndirimbo amaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 30. Thierry Nzayikorera Perezida wa Chorale La Source yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabo bayikoze mu buryo bw'amajwi mu mwaka wa 2019. Amashusho yakozwe na Moussa (Rday Entertainement), Audio ikorwa na Producer Leopold. Ku bashobora kuvuga ko batinze gusohora amashusho y'iyi ndirimbo ikunzwe cyane, yabasubije ko itatinze gusohoka kuko bashimye gusohora ku murongo indirimbo ziri kuri album yabo nshya.

Mu magambo ye yagize ati: "Video ntabwo yatinze gukorwa cyane kuko ya shoutinzwe muri Decembre 2019 hamwe n'izindi 9 n'uko twagiye tuzisohora ku murongo yari iya 5 nyuma ya 'Utubambiye amahema', 'Umwuka Wera', 'Nimuze', na 'Iraduhetse'. Ni ukuvuga ko hasigaye izindi 5. Kuri Album ya kabiri yitwa 'Ntiwigeze Udutererana'". Ni album yishimiwe n'abatari bacye bitewe n'amagambo y'inkomezi agize indirimbo ziyigize.

Korali La Source igizwe n’abaririmbyi 75 biganjemo abakiri urubyiruko. Yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka w’i 1999 muri Paroise ya Gisenyi. Iyi Paruwasi ni yo yaje kubyara paroise ya Mbugangari, ari ho uyu mutwe w’Abaririmbyi ukorera ivugabutumwa magingo aya.  Mu mpera za 2016 Korali La Source bashyize hanze album ya mbere yitwa “Tuzanye inkuru nziza“. 

Bakomeje guhimba indirimbo zihumuriza imitima y'abantu ari nabwo bakoze Album yabo ya kabiri 'Ntiwigeze udutererana' yatumye izina ryabo rimenyekaba cyane. Bakoreye ingendo nyinshi mu Ntara z’Igihugu, gusa ngo hari rumwe batazibagirwa bitewe n’umusaruro warwo. Ni ivugabutumwa bakoreye mu karere ka Musanze ahitwa Nyakinama, abantu 90 bakira agakiza, hahita havuka umudugudu witwa Bethel. 

"Namenye ko umubyeyi wakubyaye yagutererana, kandi n'inshuti ntizitinya kubikora, ariko Imana ya Israel, Imana twakurikiye, ntijya itererana abayo, mu makuba no mu byago ntidutererana. Aho twagendaniye, ntiwigeze udutererana". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo 'Ntiwigeze udutererana' ya Chorale La Source.

REBA HANO 'NTIWIGEZE UDUTERERANA' YA CHORALE LA SOURCE











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngoga Bienfait3 years ago
    Lasource choir Imana ikomeze kubajya imbere gusa iyi choir ndabona Ari gukomeza kubatera inkunga muburyo bufatika kuko bafite ibihangano byiza ndetse no gukomeza kubasengera





Inyarwanda BACKGROUND