Kigali

Jurgen Klopp ati iki nyuma y'uko Liverpool yanditse amateka mabi nyuma y'imyaka 70?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2020 9:59
0

Umudage utoza ikipe ya Liverpool, Jurgen Klopp, yatangaje ko ikipe ye yanditse amateka mabi ku mukino wa Aston Villa nyuma yo gutsindwa ibitego 7-2 mu mukino w'umunsi wa 4 muri shampiyona y'u Bwongereza izwi nka Premier League.



The Reds nk'uko bakunze kuyita, yatsinzwe ibitego 7-2, ni bwo bwa mbere ikipe ifite igikombe itsinzwe ibitego birindwi muri shampiyona kuva mu 1953 ubwo Sunderland yatsindaga Arsenal 7- 1.

Ollie Watkins yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino byatumye Liverpool itsindwa umukino wa kane muri shampiyona kuva mu kwezi kwa mbere 2019.

Klopp yabwiye BBC Sport ati: "Twavuye mu mukino ubwo badutsindaga 1-0". Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona cya 'saison' ishize ubwo yarushaga Manchester City amanota 18.

Mohamed Salah ni we watsinze ibitero bibiri bya Liverpool kugeza ubwo byari 5 -2, ariko ntibyabujije Villa gusongamo ibindi kuri stade yayo Villa Park.

Klopp ati: "Ni nde koko wakwifuza gutsindwa 7-2 ? Mu myaka ishize twaribwiye tuti tugiye gukora amateka. Ariko ubu ni ubwoko bubi bw'amateka.

"Twabonye amahirwe tutakoresheje, ariko iyo utsinzwe birindwi sinzi ko wavuga ngo byari kuba 7-7. Twakoze amakosa menshi cyane ndetse akabije rwose. Byahereye ku gitego cya mbere no ku bindi tugenda dukora amakosa akabije".

Kopp avuga ko ubusanzwe iyo watsinzwe 1-0 uba ushobora gukora ibintu byose ukavayo. Ati: "Twabigerageje ariko buri mupira twatakazaga twahitaga dusatirwa cyane". Ati: "Ibi nta wundi byabazwa uretse njyewe natwe".

Alisson, umunyezamu wa mbere wa Liverpool ntabwo yakinnye kubera imvune y'urutugu - uwamusimbuye Adrian asa n'uwahaye Villa impano y'igitego cya mbere.

Klopp yavuze ko Alisson ukomoka muri Brazil ashobora kutagaruka vuba, na nyuma y'ikiruhuko cy'imikino y'amakipe y'ibihugu.

Klopp yaherukaga kugira umusaruro mubi muri Premier League, mu 2015 ubwo yatsindwaga na Stoke City ya Brendan Rodgers ibitego 6-1.

Bwa mbere kuva mu 1963 Liverpool yanyagiwe ibitego 7-2 na Aston Villa

Aston Villa yanyagiye Liverpool mu buryo bwatunguye benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND