Abashakashatsi bavumbuye ko kutumva impumuro y’ikintu cyangwa se ngo ube wakumva icyanga ari ikimenyetso cy’uko umuntu yaba arwaye Coronavirus kandi bikaba byabaho udafite inkorora cyangwa se n’umuriro.
Aba bashakashatsi basabye umuntu uwo ari we wese uzisanga atagihumurirwa na tungurusumu, igitunguru, ikawa ndetse n’umubavu kwihutira kwishyira mu kato agashaka n’uko ajya kwisuzumisha byihuse kuko ashobora kuba arwaye Covid-19.
Izi mpuguke zo muri Kaminuza nkuru ya Londre zakoze ubushakashatsi ku bantu 600 bari batagihumurirwa cyangwa ngo banumve icyanga cy’ibintu bariye guhera muri Mata na Gicurasi ubwo icyorezo cya Coronavirus cyasaga n’igikaze. Basanze 78% bafite coronavirus, muri abo bantu 40% ntibigeze bagira inkorora cyangwa umuriro.
Professor Rachel Batterham yagize ati: “Uko tugenda dusatira icyiciro
cya kabiri cy’uburyo iki cyorezo cyanduramo, ni ko tuzagenda turushaho kumenya
ibimenyetso by’iki cyorezo bikarushaho kudufasha mu kwirinda ikwirakwira
ryacyo”.
Akomeza agira ati: “Nubwo abaturage bo mu Bwongereza bagiye bahura n’ikibazo cyo kuba batagihumurirwa cyangwa ngo bumve icyanga cy’ibintu bagiriwe inama cyangwa bashishikarijwe kwishyira mu kato bagashaka uko bisuzumisha.
Ku
rwego mpuzamahanga ibihugu bicye ni byo bimaze kubona no kwemera ko iki ari
kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye Covid-19: benshi bibanda ku kuba
umuntu yagize umuriro n’ibibazo by’ubuhumekero”.
Ariko abashakashatsi
bo muri kaminuza nkuru ya Londre bashyizeho application yerekana ibimenyetso 19
bigaragara ku muntu ufite coronavirus, iyi application ikaba ikoreshwa na
miliyoni y’Abongereza.
Muri Amerika, Ikigo gishinzwe kurwanya no
gukumira indwara CDC kiraburira abantu kumenya ibimenyetso 11 by’ibanze, birimo
umunaniro, kubabara umubiri wose, kubabara umutwe, kubabara mu muhogo no
guhumeka nabi ariko kikemera ko ko virusi ishobora gutera izindi ngaruka
nyinshi.
Uru ni
urutonde rwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Londre rugaragaza ibimenyetso
19 bigaragara ku muntu wanduye coronavirus ari byo:
1. Kutumva impumuro
n’icyanga
2. Inkorora idashira
3. Umunaniro
4. Kubura appetite
5. Kurwara uruhu
6. Gufuruta
7. Umuriro
8. Kubabara cyane imitsi
9. Kubura umwuka
10. Impiswi
11. Gucanganyikirwa
bikabije
12. Kubabara mu nda
13. Kubabara mu gatuza
14. Ijwi ritontoma
15. Kubabara amaso
16. Kubabara mu muhogo
17. Isesemi cyangwa
kuruka
18. Kubabara umutwe
19. Kugira isereri kureba ibikezikezi
Abashakashatsi bagaragaje ko kudahumurirwa bishobora kuba ikimenyetso cya Covid-19
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO